Abarimo Ambasaderi Frederic Gateretse Ngoga yishimiye ko umuhanzi Bruce Melodie agiye kongera gutaramira abakunzi b’umuziki we i Burundi.
Ambasederi Frederic Ngoga ushinzwe ibibazo by’umutekano mu karere, politiki, amahoro n’umutekano muri Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa yanyujije ku rukutwa rwa Twitter, yavuze ko we n’umuryango we bari mu bakunda indirimbo z’uyu muhanzi umaze kubaka izina mu Karere.
Yagize ati “Bruce Melodie dukunda indirimbo zawe. Tuzaba tuhabaye njyewe n’umwana wanjye, yishimira indirimbo ‘Fou de Toi’.”
Bruce Melodie nawe yahise amusubiza aramushimira kandi ko atariwe uzabona ari kuririmba n’uwo mwana iyo ndirimbo. Amb Ngoga yahise yongera aramusubiza amubwira ko akoze rwose.
Bruce Melodie ategerejwe mu gihugu cy’u Burundi mu gitaramo yatumiwe cyo gusoza amarushanwa ya Primusic kizaba tariki 30 Nyakanga 2023.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera kuri sitade ya Ngoma i Gitega.
Muri wikendi ishize n’ibwo Bruce Melodie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko yiteguye kongera gususurutsa abakunzi be kandi abasaba ko ntawugomba kuhabura.”
Bruce Melodie yaherukaga i Bujumbura mu kwezi kwa 9 (Nzeri) 2022, aho yahakorera ibitaramo bibiri bikomeye byasigaye benshi mu mitwe yabo kubera ubwitabire bw’ibyo bitaramo bwari hejuru kubera uburyo uyu muhanzi akunzwe.
Uretse kuba Bruce Melodie akunzwe benshi ntibashidikanya ku buhanga bwe, ibi byagaragaye mu bikorwa byinshi akora ndetse n’ukuntu indirimbo ze zikundwa byumwihariko indirimbo ‘Fou de Toi’ yakoranye na Element na Ross Khan.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…