IMYIDAGADURO

‘Tuzaba tuhabaye n’umwana wanjye akunda ‘Fou de Toi’ Ambasaderi yahaye karibu Bruce Melodie i Burundi

Abarimo Ambasaderi Frederic Gateretse Ngoga yishimiye ko umuhanzi Bruce Melodie agiye kongera gutaramira abakunzi b’umuziki we i Burundi.

Advertisements

Ambasederi Frederic Ngoga ushinzwe ibibazo by’umutekano mu karere, politiki, amahoro n’umutekano muri Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa yanyujije ku rukutwa rwa Twitter, yavuze ko we n’umuryango we bari mu bakunda indirimbo z’uyu muhanzi umaze kubaka izina mu Karere.

Yagize ati “Bruce Melodie dukunda indirimbo zawe. Tuzaba tuhabaye njyewe n’umwana wanjye, yishimira indirimbo ‘Fou de Toi’.”

Bruce Melodie nawe yahise amusubiza aramushimira kandi ko atariwe uzabona ari kuririmba n’uwo mwana iyo ndirimbo. Amb Ngoga yahise yongera aramusubiza amubwira ko akoze rwose.

Bruce Melodie ategerejwe mu gihugu cy’u Burundi mu gitaramo yatumiwe cyo gusoza amarushanwa ya Primusic kizaba tariki 30 Nyakanga 2023.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera kuri sitade ya Ngoma i Gitega.

Muri wikendi ishize n’ibwo Bruce Melodie abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko yiteguye kongera gususurutsa abakunzi be kandi abasaba ko ntawugomba kuhabura.”

Bruce Melodie yaherukaga i Bujumbura mu kwezi kwa 9 (Nzeri) 2022, aho yahakorera ibitaramo bibiri bikomeye byasigaye benshi mu mitwe yabo kubera ubwitabire bw’ibyo bitaramo bwari hejuru kubera uburyo uyu muhanzi akunzwe.

Uretse kuba Bruce Melodie akunzwe benshi ntibashidikanya ku buhanga bwe, ibi byagaragaye mu bikorwa byinshi akora ndetse n’ukuntu indirimbo ze zikundwa byumwihariko indirimbo ‘Fou de Toi’ yakoranye na Element na Ross Khan.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago