Abahungu bane, bafite imyaka 17, barezwe mu rukiko rw’ibanze rwa Abeokuta rwo muri Nigeria bazira gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 16 mu musarani w’itorero, igikorwa cyabaye mu ijoro ryose barangiza bagasangiza amashusho y’ibyabaye ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok na WhatsApp.
Urukiko rwimuriye urwo rubanza kugeza ku ya 2 Kanama 2023, mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’umuyobozi wa Leta ya Ogun akaba n’umushinjacyaha mukuru muri ako gace.
Nk’uko amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Nigeria bibitangaza ngo izo ngimbi zizakomeza gufungirwa mu kigo ngororamuco cya Borstal giherereye i Adigbe, mu gace ka Abeokuta Ogun kugeza ku munsi wo kuburanishwa.
Aba bakekwa icyaha, bose ni abanyeshuri, basanzwe babana n’ababyeyi babo mu gace kitwa Ikosi Ketu, muri Leta ya Lagos.
Bakurikiranyweho icyaha cyo gucura umugambi, gufata ku ngufu no gukoresha nabi ikoranabuhanga rya interineti.
Umucamanza, Bola Osunsanmi, ntiyigeze atangaza impamvu yafashe iya mbere mu gusubika urubanza rwabo bana.
ASP Raji Akeem, umushinjacyaha yabwiye urukiko ko abo bana bakiri bato bakoze ibyo byaha bivugwa ku ya 3 Kamena, mu rusengero rwa Celestial Church of Christ, iri Ikosi Ketu, muri Lagos mu gihe iperereza ryarihe ritangira.
Umuyobozi wa polisi yavuze ko ibyo byaha binyuranyije n’ingingo ya 150, 210 na 411 z’amategeko ahana ya Leta ya Lagos, yasinywe mu 2015.
Bifitanye isano, n’iperereza ry’abapolisi ryatangiye ku kwanduza no gutera inda umukobwa w’imyaka 15 nyuma uwo mupasiteri aza gusaba ababyeyi be ko uwo mwana yakuramo inda.
Ubuyobozi bwa Polisi muri Rivers muri Nigeria bwataye muri yombi umushumba w’itorero ryabavugabutumwa, uzwi kubaho abiri inyuma, nyuma y’ikirego cyatanzwe na nyirabukwe w’uwahohotewe, Amesi.
Amakuru avuga ko ubusanzwe uwo mwana na Nyina bari basanzwe ari abayoboke b’iryo dini mbere yuko akorerwa ibyo.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…