Kuwa kabiri tariki 11 Nyakanga, mu Nteko ishingamategeko yateranye mu gihugu cya Uganda yasabye ko hashyirwaho itegeko rishya ku mbuga nkoranyambaga z’amahanga ungana na 5% y’umusoro zirimo Facebook, Twitter.
Ubu ni uburyo iki gihugu gituriye Uburasirazuba bwa Afurika buvuga ko bukora kugira ngo bugira icyo buzajya bwinjiza mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Inteko ishinga amategeko ya Uganda yatangaje ku rubuga rwa Twitter ko abadepite mu nteko batoye itegeko rishya ry’imisoro ryiswe “Umusoro ku nyungu (Ivuguruye), ry’umwaka 2023” rikubiyemo umusoro mushya.
Inteko ishinga amategeko yagize ati: “Iri tegeko rishya; kandi rizasoresha abatanga serivisi z’ikoranabuhanga muri Uganda nka Facebook, Twitter, Amazon, Netflix”.
Izindi mbuga zirimo na Google na Uber n’izindi zizajya zisoreshwa.
Iri tegeko rishya ariko ryateje impungege kuri bamwe, aho benshi banenze icyo cyemezo, barimo abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abaharanira uburenganzira, baburiye bavuga ko abagande bashobora kuzisanga nabo ibyo bigo by’imbuga nkoranyambaga bibishyuza mugihe bari basanzwe bazikoreshwa ku buntu.
Impamvu yo gushyiraho uwo musoro uri hejuru ngo ni ukugira ngo bagabanye abakoresha imbuga nkoranyambaga no kwima ijambo n’abatavuga rumwe na guverinoma.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…