Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane 13 Nyakanga, nibwo Hamisa Mobetto yashimangiye ko umukunzi afite umukunzi mushya mu mashusho n’amafoto atandukanye yagiye ashyira hanze yereka abakunzi be.
Umunyamidelikazi Hamisa Mobetto akaba n’umushoramari wakanyujijeho n’umuhanzi Diamond yerekanye umusore bari murukundo, yifashishije imbuga nkoranyambaga zirimo Snapchat.
Ibi abitangaje kandi nyuma y’iminsi micye mu kiganiro kimwe aheruka kugira akavuga ko yizere ko yamaze kubona urukundo rw’ubuzima bwe.
Ati “Bwa mbere nabonye umuntu dushobora kuvuga rumwe kandi ibyo dukora byose biba byoroshye binajyana, biboneye, ndifuza gushyingiranwa na we nkajya mutekera neza.”
Ibi kandi bije bikurikira ukwibikaho impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Vogue.
Kubasha kugura imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Vogue ni ikimenyetso cy’ibyo uyu mugore ukiri muto mu myaka amaze kugeraho.
Yatangaje ko atifuzaga ko abantu bamenya ko afite iyi modoka ya miliyoni 100Frw, ariko yibutse ibyuya yabize kugira ngo abashe kuyigura, birangira yiyemeje kubitangaza.
Nyuma yuko benshi babonye iyi foto batangiye kuvuga ko uyu mugore yaba yaravuye ku cyemezo aherutse gutangaza ko yafashe kijyanye no kuba atazongera gukundana hafi, aho yavugaga ko kuri ubu ari kurwana n’urugambo ryo gukora iyo bwabaga ngo yiyubake nyuma yo kugura kugurisha imodoka yahawe na Diamond akigurira indi.
Hamisa Mobetto w’imyaka 28 y’amavuko mu minsi yashize uyu mudamu wanabyaranye umwana n’umuhanzi Diamond Platnumz yagiye avugwa ugushudikana n’umuraperi w’umunyamerika Rick Ross ariko ntibyamaze kabiri.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…