Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2023, nibwo hatangijwe ku mugaragaro mu gihugu hose itangizwa ry’ibizamini bya Leta bisoza umwaka 2022/2023 mu mashuri abanza.
Abanyeshuri barenga ibihumbi 200 biga mu mashuri abanza batangiye ibizamini bya leta bisoza umwaka 2022-2023.
Abiyandikishije muri rusange gukora ibizamini mu mashuri abanza ni 202,967 barimo abahungu 91,067 naho abakobwa ni 111,900.
Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro ku rwego rw’Igihugu n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro Irene Claudette warikumwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, igikorwa cyabereye ku kigo cya GS Camp Kigali giherereye i Nyarugenge.
Ni mugihe kurundi ruhande Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza nay’isumbuye muri Minisiteri y’Uburezi Hon. Twagirayezu Gaspard nawe yatangije icyo gikorwa ku rwego rw’Igihugu mu kigo cya St Dominique Kagugu kiri mu Karere ka Gasabo.
Mu butumwa umuyobozi muri Minisiteri y’Uburezi Claudette yahaye abo banyeshuri yabasabye kudakorana igihunga kuko ikizamini cyateguwe neza, abifuriza kuzatsinda neza.
Kuri uyu munsi wa mbere mu gihugu hose abanyeshuri batangiriye ku kizamini cy’imibare mugihe bazakomereza ku bindi bizamini.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…