Abantu 16 bapfuye kuri iki Cyumweru, tariki16 Nyakanga 2023 ubwo imodoka ebyiri zirimo imwe itwara abagenzi zagonganaga muri Uganda.
Iyi mpanuka yabaye ahagana mu ma saa mbiri n’igice z’umugoroba mu Karere ka Kyenjojo, nko mu bilometero 248 (154 miles) mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Kampala.
Igipolisi cya Uganda cyasohoye itangazo rivuga ko abantu 16 bapfiriye mu mu gace ka Nyasheke mu Karere ka Kyenjojo ku muhanda wa Fort Port Hoima.
Umuyobozi w’aka gace ka Nyasheke, Anthony Kalangwa yabwiye itangazamakuru ko iyi mpanuka yaturutse ku modoka yo mu bwoko bwa taxi yavaga mu mujyi wa Fort Portal maze igeze mu ishyamba rya Muzizi muri Nyasheke maze igongana n’ikamyo maze 14 bahita bapfa abandi babiri baza gushiramo umwuka nyuma.
Muri Uganda hakunze kumvikana impfu ziterwa n’impanuka, ziterwa ahanini n’imyitwarire mibi y’abakoresha ibinyabiziga mu mihanda.
Ku wa Kane, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Anita Among, yahamagaje inama idasanzwe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda n’ubuyobozi bw’igihugu bushinzwe imihanda kugira ngo baganire ku buryo bwo kugabanya umubare w’impanuka zo mu muhanda zihitana abantu barenga 10 mu cyumweru. Ibi byaje nyuma y’umucuruzi ukomeye, Apollo Nyegamehe, uwahoze ari umudepite, Charles Angiro Gutmoi n’abandi bantu benshi bapfuye bazize impanuka zo mu muhanda mu cyumweru kimwe.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…