Umusirikare w’umunyarwanda Sgt Eustache Tabaro uherutse kugwa mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrique yashyinguwe.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023, aho uyu musirikare yashyinguwe mu cyubahiro ku irimbi rya gisirikare riherereye i Kanombe.
Nyakwigendera yashyinguwe n’abarimo abayobozi batandukanye bari mu nzengo nkuru z’umutekano, abagize umuryango we ndetse n’inshuti z’umuryango.
Yabanje gusezerwaho havuga ibigwi byaranze uyu musirikare waguye ku rugamba mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centrafrique.
Uyu muhango wari uyobowe n’umuyobozi wungirije w’ingabo zidasanzwe, Col Augustin Migabo, mu izina ry’umuyobozi mukuru w’ingabo wa RDF, Lt Gen Mubarakh Muganga.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…