Ikipe y’Ingabo y’Igihugu APR Fc yemeje ko yasinyishije umukinnyi ukomoka muri Sudan Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman wigeze kubengukwa na Kiyovu Sports ariko ntiyayikinira.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati abaye umukinnyi wa 7 umaze gusinyira APR Fc yifuza kuzaserukira mu mikino mpuzamahanga yo ku mugabane wa Afurika umwaka utaha 2024.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya APR Fc batangaje ko Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman yemeye gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri yo kuzakinira iy’ikipe y’ingabo.
Iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League yahinduye umugambi yarimaranye imyaka myinshi yo kudakinisha abakinnyi ba banyamahanga, kuri ubu ikaba yaramaze guhindura umuvuno, aho ivuga ko igihe kigeze ngo iy’ikipe itware ibikombe bishoboka ariko biri ku rwego mpuzamahanga.
Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman w’imyaka 29 y’amavuko akaba akinira n’ikipe y’Igihugu ya Sudan yanyuze mu makipe menshi arimo nka Simba Sc (Tanzania), CS Constantine (Algeria), AS Soliman (Tunisia), Kiyovu Sports na Al-Talaba Sc yo muri Iraq yabarizwamo.
Mu mwaka ushize uyu mukinnyi wari wabengutswe n’ikipe ya Kiyovu Sports igatangaza ko yari yamusinyishije ntiyaje gukomezanya n’ikipe yari yatangaje ko yamaze kwegukana igikomerezwa kuko uwo mukinnyi yaje kwemeza ko babonye ko ikipe ishobora kuba itazabona amafaranga ibahemba nk’uko yari yabyizejwe ahitamo kujya kwishakira indi kipe mu gihugu cya Iraq.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…