Ikipe y’Ingabo y’Igihugu APR Fc yemeje ko yasinyishije umukinnyi ukomoka muri Sudan Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman wigeze kubengukwa na Kiyovu Sports ariko ntiyayikinira.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati abaye umukinnyi wa 7 umaze gusinyira APR Fc yifuza kuzaserukira mu mikino mpuzamahanga yo ku mugabane wa Afurika umwaka utaha 2024.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya APR Fc batangaje ko Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman yemeye gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri yo kuzakinira iy’ikipe y’ingabo.
Iyi kipe izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League yahinduye umugambi yarimaranye imyaka myinshi yo kudakinisha abakinnyi ba banyamahanga, kuri ubu ikaba yaramaze guhindura umuvuno, aho ivuga ko igihe kigeze ngo iy’ikipe itware ibikombe bishoboka ariko biri ku rwego mpuzamahanga.
Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman w’imyaka 29 y’amavuko akaba akinira n’ikipe y’Igihugu ya Sudan yanyuze mu makipe menshi arimo nka Simba Sc (Tanzania), CS Constantine (Algeria), AS Soliman (Tunisia), Kiyovu Sports na Al-Talaba Sc yo muri Iraq yabarizwamo.
Mu mwaka ushize uyu mukinnyi wari wabengutswe n’ikipe ya Kiyovu Sports igatangaza ko yari yamusinyishije ntiyaje gukomezanya n’ikipe yari yatangaje ko yamaze kwegukana igikomerezwa kuko uwo mukinnyi yaje kwemeza ko babonye ko ikipe ishobora kuba itazabona amafaranga ibahemba nk’uko yari yabyizejwe ahitamo kujya kwishakira indi kipe mu gihugu cya Iraq.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…