RWANDA

Hatangajwe itariki y’amatora yo gusimbuza Abayobozi b’Uturere baherutse kwirukanwa

Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) yatangaje itariki y’amatora y’abazasimbura Abajyanama, Abayobozi b’Ubuturere n’Ababungirije birukanwe mu turere twa Rutsiro, Rubavu na Rwamagana.

Advertisements

Iyi Komisiyo yatangaje ko ku wa 11 Kanama 2023 aribwo amatora yo kuzuza iyo myanya azaba nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza.

Munyaneza yabwiye The NewTimes ko inzira yo gutora abayobozi b’uturere n’abayobozi bungirije izabanzirizwa no gutora Abajyanama b’Uturere.

Ni amatora azasiga Akarere ka Rubavu kabonye Umuyobozi mushya nyuma y’uko ku wa 5 Gicurasi 2023, Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yakuye ku mirimo Kambogo Ildephonse, azira kutuzuza inshingano ze ahanini zijyanye no kurengera abaturage.

Ildephonse Kambogo wahose ari Meya wa Rubavu wegujwe ku mirimo ye

Komisiyo y’Igihugu y’amatora igaragaza ko abagera kuri 17 aribo batanze kandidatire mu matora azaba muri Kariya Karere hazatorwa Abajyanama bashya n’umuyobozi w’ako.

Ku wa 11 Kanama kandi Akarere ka Rutsiro kazarara kabonye ubuyobozi bushya nyuma y’uko tariki 28 Kamena 2023 Njyanama y’ako Karere isheshwe.

Hazatorwa kandi Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu uzasimbura Nyirabihogo Jean D’Arc wirukanwe mu mirimo na Nyanama y’Akarere ka Rwamagana.

Nyirabihogo Jean D’Arc wegujwe

Nyirabihogo Jeanne D’Arc yari amaze iminsi akurikiranywe mu nkiko ku byaha byakozwe mu iyubakwa ry’Umudugudu uzwi nk’Urukumbuzi Real Estate, uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, wubatswe n’umushoramari uzwi ku zina rya Dubai akawusondeka inyubako zigasenyuka zitamaze igihe.

Biteganyijwe ko guhera ku wa 26 Nyakanga kugeza ku wa 10 Kanama abiyamamaza bazagaragaza imigabo n’imigambi ya bo.

Christian

Recent Posts

Umushyitsi yasuye Neg G the General apfira mu rugo rwe

Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…

50 minutes ago

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije #Kwibuka32

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…

3 days ago

Aimée Beauté Mushashi yasezeranye mu murenge

Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…

1 month ago

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

6 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

6 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

7 months ago