MU MAHANGA

Umusirikare wa UPDF wari muri RDC yiciwe mu kabari ajombaguwe ibyuma

Umusirikare wapfuye, wari ufite uruhushya ruzwi nk’ikibari, akomoka mu Mudugudu wa Bulomi, ahitwa Kameruka mu Karere ka Budaka.

Polisi ya Uganda mu Karere ka Budaka irimo gukora iperereza nyuma y’urupfu rw’umusirikare wa UPDF bivugwa ko yiciwe mu kabari atewe icyuma.

Umuvugizi wa Polisi muri Bukedi y’Amajyaruguru, SP Immaculate Alaso Emily, avuga ko ku itariki ya 18 Nyakanga 2023, ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, Private Martin Mbayo w’imyaka 23, ubarizwa muri Batayo ya 1, muri Division ya 1 iri muri Operation Shujaa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yagiye mu kabari k’uwitwa Robert Tabiruka mu Gasantere k’ubucuruzi ka Nabugalo, aho ngo yatonganiye na nyiri akabari.

Yagize ati “Iperereza ryacu rivuga ko ahagana saa kumi n’imwe, uwitwa Martin Mbayo (wapfuye), n’inshuti ye, yamenyekanye gusa nka Nolya, bagiye kunywa mu kabari k’uwitwa Robert Tabiruka. Aho bari bari kunywera, baranyweye kugeza saa yine z’ijoro, ari nabwo imirwano hagati y’uwapfuye na nyiri akabari yatangiye. Nyakwigendera yagize ibikomere bikomeye mu mutwe,”

Kuwa 19 Nyakanga, nka saa cyenda na 45 z’urukerera, ikirego cyo gukubita no gukomeretsa cyatanzwe kuri polisi na se wa nyakwigendera.

Ni mu gihe uyu we yihutanwe ku Bitaro by’icyitegererezo bya Mbale ngo yitabweho mbere yo koherezwa na none mu bitaro by’Icyitegererezo by’Igihugu bya Mulago.

Kubw’ibyago ariko, kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 22 Nyakanga 2023 saa mbiri z’ijoro ni bwo hatangajwe ko uyu musirikare yashizemo umwuka.

SP Alaso yavuze ko ku bitaro bya Mbale yakomeje kuremba biba ngombwa ko yoherezwa ku Bitaro bya Mulago, ariko bari mu nzira bageze mu Mujyi wa Iganga arapfa.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

14 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago