AMATEKA

Kevin Hart yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali arikumwe na Ivan Kagame-AMAFOTO

Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika Kevin Hart yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.

Advertisements

Kevin Hart umaze iminsi ku butaka bw’u Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane zihashyinguye zisaga ibihumbi 250.

Kevin Darnell Hart wamamaye nka Kevin Hart w’imyaka 44 y’amavuko yabashije kugera ku rwibutso aho yarikumwe n’abagize umuryango we bazanye mu Rwanda babasha gusobanurirwa amateka mabi yaganishije ku gucura umugambi mubisha wabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bandi bagaragaye baherekeje iki cyamamare muri sinema ya Hollywood harimo imfura y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Ivan Cyomoro Kagame.

Kevin Hart yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’umuryango we barikumwe na Ivan Kagame

Nk’uko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bavuze ko bishimiye kwakira uyu munyarwenya, aho babashije gusobanurira (Kevin Hart n’umuryango we) ingaruka, ukuri n’ingaruka byaganishije ku mateka mabi yabaye intandaro yo kubaho kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aha kandi bakomeje bavuga ko babashije no kumwereka aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Kevin Hart yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Uyu munyarwenya uri mu bakomeye ku Isi amaze hafi icyumweru abarizwa mu Rwanda aho yaje n’umuryango we ugizwe n’umugore we Eniko Hart n’abana babiri babyaranye harimo umwana w’umuhungu w’imyaka 5 witwa Kenzo n’umukobwa w’imyaka 2 witwa Kaori.

Mu byukuri nta makuru aramenyeka ku rugendo rw’uyu munyarwenya mu Rwanda uretse kuba gusa bwa mbere agaragara yari yagiye mu iduka guhaha imyenda ya Made in Rwanda rikora ibijyanye n’imideli Haute Baso.

Nawe ubwe ntakintu aratangaza ku mbuga nkoranyambaga ze kijyanye n’urugendo akomeje kugirira mu Rwanda.

Eniko Hart umugore wa Kevin Hart barikumwe mu Rwanda
Umunyarwenya Kevin Hart amaze iminsi mu Rwanda
Kevin Hart yunamiye inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago