Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika Kevin Hart yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.
Kevin Hart umaze iminsi ku butaka bw’u Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane zihashyinguye zisaga ibihumbi 250.
Kevin Darnell Hart wamamaye nka Kevin Hart w’imyaka 44 y’amavuko yabashije kugera ku rwibutso aho yarikumwe n’abagize umuryango we bazanye mu Rwanda babasha gusobanurirwa amateka mabi yaganishije ku gucura umugambi mubisha wabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bandi bagaragaye baherekeje iki cyamamare muri sinema ya Hollywood harimo imfura y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Ivan Cyomoro Kagame.
Nk’uko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bavuze ko bishimiye kwakira uyu munyarwenya, aho babashije gusobanurira (Kevin Hart n’umuryango we) ingaruka, ukuri n’ingaruka byaganishije ku mateka mabi yabaye intandaro yo kubaho kwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aha kandi bakomeje bavuga ko babashije no kumwereka aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.
Uyu munyarwenya uri mu bakomeye ku Isi amaze hafi icyumweru abarizwa mu Rwanda aho yaje n’umuryango we ugizwe n’umugore we Eniko Hart n’abana babiri babyaranye harimo umwana w’umuhungu w’imyaka 5 witwa Kenzo n’umukobwa w’imyaka 2 witwa Kaori.
Mu byukuri nta makuru aramenyeka ku rugendo rw’uyu munyarwenya mu Rwanda uretse kuba gusa bwa mbere agaragara yari yagiye mu iduka guhaha imyenda ya Made in Rwanda rikora ibijyanye n’imideli Haute Baso.
Nawe ubwe ntakintu aratangaza ku mbuga nkoranyambaga ze kijyanye n’urugendo akomeje kugirira mu Rwanda.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…