POLITIKE

Kenya: Perezida William Ruto agiye guhura na Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi

Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko yiteguye guhura n’utavuga rumwe n’ubutegetsi ayoboye Raila Odinga ukomeje gutuma yaba imyigaragambyo yamagana ibiciro bihanitse muri icyo gihugu.

Advertisements

Odinga amaze igihe ayobora iyo myigaragambyo yo guhatira leta kugabanya imisoro no kudohora ku bindi biciro biri hejuru.

Ni imyigaragambyo imaze kugwamo abantu benshi n’abandi bakaba barakomeretse bikomeye.

Ku wa kabiri, Perezida Ruto yatangaje kuri Twitter ati: “Nshuti yanjye Raila Odinga, ndi mu nama muri Tanzania ku iterambere ry’abakozi igamije guhuriza hamwe kwagura amahirwe y’akazi ku mugabane wacu. Nzagaruka [ku wa gatatu] nimugoroba, kandi nkuko usanzwe ubizi, mfite umwanya wo guhura nawe imbona nkubone igihe icyo ari cyo cyose kikubereye”.

Ibi kandi abitangaje nyuma yuko Odinga agiranye ikiganiro n’abanyamakuru akavuga ko Ruto yanze ubusabe bwa Perezida wa Tanzania bwo guhuza leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Odinga yamaganye polisi ku bikorwa by’ubugome byayo ku bigaragambya, ndetse yasabye ko kuri uyu wa gatatu habaho ikiriyo cyo guha icyubahiro abantu biciwe mu myigaragambyo.

Odinga kandi kuri uyu wa gatatu yagiye gusura mu bitaro benshi mu bakomerekeye muri iyo myigaragambyo.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago