POLITIKE

Kenya: Perezida William Ruto agiye guhura na Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi

Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko yiteguye guhura n’utavuga rumwe n’ubutegetsi ayoboye Raila Odinga ukomeje gutuma yaba imyigaragambyo yamagana ibiciro bihanitse muri icyo gihugu.

Odinga amaze igihe ayobora iyo myigaragambyo yo guhatira leta kugabanya imisoro no kudohora ku bindi biciro biri hejuru.

Ni imyigaragambyo imaze kugwamo abantu benshi n’abandi bakaba barakomeretse bikomeye.

Ku wa kabiri, Perezida Ruto yatangaje kuri Twitter ati: “Nshuti yanjye Raila Odinga, ndi mu nama muri Tanzania ku iterambere ry’abakozi igamije guhuriza hamwe kwagura amahirwe y’akazi ku mugabane wacu. Nzagaruka [ku wa gatatu] nimugoroba, kandi nkuko usanzwe ubizi, mfite umwanya wo guhura nawe imbona nkubone igihe icyo ari cyo cyose kikubereye”.

Ibi kandi abitangaje nyuma yuko Odinga agiranye ikiganiro n’abanyamakuru akavuga ko Ruto yanze ubusabe bwa Perezida wa Tanzania bwo guhuza leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Odinga yamaganye polisi ku bikorwa by’ubugome byayo ku bigaragambya, ndetse yasabye ko kuri uyu wa gatatu habaho ikiriyo cyo guha icyubahiro abantu biciwe mu myigaragambyo.

Odinga kandi kuri uyu wa gatatu yagiye gusura mu bitaro benshi mu bakomerekeye muri iyo myigaragambyo.

Christian

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

6 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

6 days ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

1 week ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

1 week ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago