IMIKINO

Mbappé yanze gukurikira ifaranga yifuza gukabya inzozi zo gukinira ikipe yifuje kuva mu bwana bwe

Biravugwa ko Kylian Mbappé yateye umugongo ikipe ya Al Hilal yifuzaga kumuha akayabo ka miliyoni 300 by’amaeuro ku mwaka.

Advertisements

Uyu mukinnyi ukomoka mu Bufaransa rwose ngo ntabwo yiteguye kugirana ibiganiro n’iyi kipe ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Arabia Saudite.

Ikipe ya Paris Saint Germain ngo yari yahaye rugari ikipe ya Al Hilal yo kuganira n’uyu mukinnyi wayo nyuma yuko babwiwe ko bagiye guhabwa akambari ka mafaranga angana miliyoni 300 by’amaeuro (miliyoni 257 by’amapound), byamugira umukinnyi wa mbere uhembwa agatubutse ku Isi, ibintu byagombaga kuba bizarangira kuri uyu wa gatandatu, ariko umusore abatera umugongo.

Impamvu nyamukuru ivugwa ni uko uyu mukinnyi w’imyaka 24, we ngo yifuza kuzakinira ikipe ya Real Madrid umwaka utaha w’imikino 2024, ubwo azaba arekuwe nk’umukinnyi udafite ikipe.

Mbappe arifuza gukinira ikipe ya Real Madrid

Mu gutera umugongo kwerekeza muri Arabia Saudite bihuzwa n’uko uyu mukinnyi yahoze kuva kera mu bwana bwe yifuza kuzakinira ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne yakinnyemo ibihangange muri ruhago ku Isi.

Hari amakuru y’uko uhagarariye ikipe ya Al Hilal yari mu Mujyi wa Paris muri iki cyumweru kugira bagirane ibiganiro n’uyu musore ariko ntibyagezweho.

Ikipe ya PSG ifite umutwaro ukomeye wo kugurisha uyu rutahizamu ukina aca ku ruhande yizera ko uyu mukinnyi ashaka kuzerekeza mu ikipe ya Real Madrid mu mpeshyi y’umwaka utaha ubwo amasezerano ye muri Paris Saint Germain azaba yarangiye.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago