Jean Luc Karamuka wamenyekanye nka Producer Junior Multisystem mu muziki w’u Rwanda yitabye Imana.
Uyu mugabo wakoze indirimbo zanyuze benshi mu matwi yabo yapfuye azize uburwayi bwaturutse ku mpanuka yakoze ikamuca n’akaboko.
Producer Junior Multisystem kuva yacibwa akaboko biturutse ku mpanuka yakoze imodoka ikamugonga agacibwa akaboko mu mwaka 2019 yakomeje kugira ububabare bwaturutse kuri iyo mpanuka.
Amakuru avuga ko Junior Multisystem yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga, 2023.
Junior Multisystem wapfuye yavukiye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru akaba umwe mu batanze umusanzu ukomeye mu gisate cy’imyidagaduro by’umwihariko mu buhanzi bucura injyana (Producer).
Junior Multisystem yitabye Imana yarakoreye bamwe mu bahanzi indirimbo zakunzwe bikomeye, abahanzi nka King James, Urban boys, Dream Boyz, Knowless, Bruce Melodie, The Ben, Uncle Austin n’abandi benshi.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…