General Tchiani yahise yemeza ko ariwe uyoboye guverinoma y’inzibacyuho nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Niger.
Abdourahmane Tchiani, warusanzwe ukuriye ingabo zirinda perezida wa Niger, yatangaje ko ariwe muyobozi wa guverinoma y’inzibacyuho, nyuma yiminsi mike bahiritse perezida Mohamed Bazoum watowe binyuze mu nzira ya demokarasi.
Ibi yabitangaje ku wa gatanu, tariki ya 28 Nyakanga kuri televiziyo y’Igihugu, avuga ko yarasanzwe ari “perezida w’inama y’igihugu ishinzwe umutekano mu by’imbere”.
Uyu mujenerali w’imyaka 62 y’amavuko yavuze ko gukora ibyo byari ngombwa kuko hari ibyagenda byangirika gake gake mu gihugu.
Tchiani yatoranijwe kuyobora umutwe w’indashyikirwa mu 2015. Akomoka mu gace gaherereye mu burengerazuba bwa Tillaberi muri Niger, agace gakomeye cyane gakurwamo abasirikare.
Bivugwa ko uyu musirikare w’ipeti rya General yayoboye imyigaragambyo yo kugerageza guhirika ubutegetsi muri Werurwe 2021, igihe umutwe wa gisirikare wagerageje gufata ingoro ya perezida iminsi mike mbere yuko Bazoum wari umaze gutorwa, yagombaga kurahira.
Ku wa gatatu, Tchiani n’abo bafatanije bafungiye Bazoum mu ngoro ya perezida mu murwa mukuru, Niamey, bituma abayobozi benshi bo muri Afurika ndetse no hanze yarwo babyamagana.
Ku wa gatatu, Colonel Amadou Abdramane, umuvugizi w’ingabo za Niger, yari yatangaje kuri televiziyo ya Leta ko abashinzwe umutekano bahisemo “guhagarika ubutegetsi uzi kubera ko umutekano wifashe nabi n’imiyoborere mibi”.
Abdramane yavuze ko imipaka ya Niger yahise ifungwa, ndetse hatangazwa n’amasaha yo gutahiraho mu gihugu hose, kandi inzego zose za leta zirahagarikwa. Aba basirikare baburiye kwirinda gutabara ku bihugu by’amahanga, bongeraho ko bazita ku mibereho ya Bazoum.
Nyuma y’amasaha make Bazoum yaje gutangaza ku rubuga rda X rwitwaga Twitter ko abanya Niger bose bakunda demokarasi n’ubwisanzure kuko aribyo bashaka.
Ihirikwa ry’ubutegetsi ni irya gatanu ribaye muri iki gihugu kidakora ku Nyanja kibarizwa mu burengerazuba bw’Afurika kuva cyabona ubwigenge ku Bufaransa.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…