Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle yatangaje ko muri Manda itaha atazongera kwiyamamaza ku buyobozi bw’ikipe.
Uwayezu Jean Fidèle yabitangaje mu kiganiro cya KickOff gisanzwe gitambuka kuri television y’Igihugu y’u Rwanda.
Aha yarabajiwe nimba azakomeza mu gihe Manda ye izaba irangiye muri iy’ikipe, Jean Fidèle yatangaje ko yiteguye kureka ubuyobozi abandi bakayobora.
Umunyamakuru Rigoga Ruth barikumwe mu kiganiro yahise amubaza mu gihe yumva yaretse inshingano zo kuyobora iy’ikipe nyamara yamaze kugera kure yaba mu mikino isanzwe n’imikino Nyafurika, abakunzi b’iyi kipe bakajya ku biro bye bakamusaba ko yakongera kubayobora nimba azabangira.
Perezida Jean Fidèle yavuze ko atariwe kamara mu ikipe akwiriye kureka n’abandi bakayobora.
Ibi abivuze mugihe kandi ikipe ya Rayon Sports yasonewe muyandi makipe atazakina imikino y’amajonjora mu mikino ya CAF Confederation Cup.
Mu mwaka 2020 nibwo Uwayezu Jean Fidèle yatorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports muri Manda y’imyaka ine igomba kurangira n’umwaka utaha.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…