Umufaransa Remi Lucidi, waruziho gutinyuka kuzamuka inyubako ndende akanakoreraho siporo mu buryo butangaje, yatahuwe yapfuye nyuma yo kugwa ku igorofa rya 68 y’inzu y’amacumbi abangikanye gatatu yubatse ku kirwa cya Hong Kong.
Ikinyamakuru Morning Post cyatangaje ko Bwana Lucidi w’imyaka 30 yapfuye ku wa kane ushize nyuma yo kugwa igorofa rya 68 ry’inyubako ndende yubatse muri Hong Kong.
Bivugwa ko yageze kuri iyo nyubako ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, isaha yo muri icyo gihugu hanyuma afata ascenseur igana mu igorofa rya 49 y’inyubako nyuma yaho yaje no gufata ingazi kugira ngo azamuke hejuru y’iyo nzu.
Nk’uko abapolisi baho babitangaza, Lucidi wari uzwi ku rubuga rw’ikoranabuhanga nka Remi Enigman, ngo yaherukaga kugaragara ari muzima ahagana ku isaha ya Saa Moya n’iminota 40 z’ijoro; ubwo yabonwaga inyuma hanze y’idirishya ry’iyo nzu (penthouse), n’umukozi waho agahita ahamagaza polisi.
Camera ya Lucidi ngo yabonetse ahabereye icyo gikorwa, irimo n’amashusho yandi ye. Aheruka gushyira kuri Instagram mu cyumweru gishize ari muri Hong Kong.
Uyu mugabo ni umwe mu basangiza amafoto n’amashusho yaho yabaga yasuye ku nyubako ndende bimwe, aho benshi mu babibonaga bataburaga kwerekana ko binateye ubwoba.
Kugeza ubu polisi ntiratanga impamvu y’urupfu rwe.
Ku bwa Gurjit Kaur, nyiri icumbi ryaho bivugwa ko Lucidi yarimo kubarizwa, yavuze ko nyakwigendera wari umushyitsi we ko yari “umusore w’incuti kandi wicisha bugufi”.
Kaur yagize ati: “Yari afite ubuzima bumeze neza kandi yishimye.”; Ndumva mbabaye cyane.”
Umukozi usanzwe ukorera muri ayo macumbi yavuze ko yavuganye na Lucidi inshuro nyinshi mbere y’urupfu rwe kandi ko nyakwigendera yari yamubwiye ko ari mu gihugu cya Hong Kong mu buryo bwo gushaka kuruhuka.
Ati: “Yambwiye ko agiye kuzamuka imwe mu misozi yahangaha muri Hong Kong ubwo namubazaga ikimugenza. Yavuze ko yifuzaga kugenda cyane mu buryo bwo gutembera no kuruhuka”.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…