Abarimo uwitwa Twizerimana David ufite chaines/channels za Youtube zitwa Smart Guys TV na Smart Nation TV na bagenzi be batatu batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Byinshi birambuye ku makuru yerekeye ibyaha bakurikinweho RIB ntiyabitangaje.
Uru rwego rwavuze ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo zarwo za Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Remera mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB nyuma yo gufata aba bantu yashimangiye ko itazigera na rimwe yihanganira “umuntu wese uzakoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi zibangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose.”
Yunzemo ko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…