AMATEKA

Byinshi ku buzima bwa Rodriguez washinze Academy akaba yizihiza isabukuru y’amavuko uyu munsi

Mu buzima bwa muntu abahanga bavuga ko umuntu iteka avuka agakurana inzozi runaka, hari bamwe byangira ariko ari n’abazirotora, yitwa Nzeye Rodriguez yabonye izuba uyu munsi akaba yifuza kuzarotora yashinze irerero rikomeye ry’abana bafite impano.

Hari tariki 1 Kanama 1993, nibwo Nzeye Rodriguez yabonye izuba, yavukiye mu gace ka Musaga mu Ntara ya Bujumbura aba ari naho akurira, uyu musore umwe rukumbi wavukiye mu bakobwa bane akaba ariwe wa gatatu iwabo, yaje kugira igitekerezo agana inzira yo kwibanda kuri siporo ariko ayisangije n’abana niko gushinga, Association yise Rodriguez Association Academy rikomeje kuba igicumbi cyo kuzamura impano zitandukanye z’abana.

Rodriguez wakurikiye mu buzima butari bwiza ariko kandi butari na bubi cyane avuga ko yakuze yifuza kujya abona abana kuko ngo abakunda cyane, aha niho yaje kugana inzira ya Kigali anatangiza igitekerezo cyo gushinga iyo association yigisha imikino itandukanye abana bato.

Muri iyo mikino yahereye kuri Table Tennis, nyuma akurikizaho izindi zirimo kwigisha abana Basketball, Football, Taekwondo, Karate kandi bakabyigishwa n’abatoza babifitiye ubushobozi.

Rodriguez ubuzima bwarahindutse

Yagize ati “Mu byukuri nakuriye mu buzima busanzwe butari bwiza cyane nanone butari bubi cyane ariko numvaga nshaka kuba umuyobozi.”

Yakomeje agira ati “Inzozi za Academy zaje kuko nkunda abana bato mba numva bose arabanjye ubwo nshaka ikintu nazaja mpuriramwo nabo niyo yari intumbero narimfite mbigezeho numvise arikimwe mu nzozi ndotoye kuri ubu ndabyishimira ariko kandi hari byinshi nkikeneye gusa aho ngejeje ndashima Imana.”

Ati “Kuri ubu nizihiza imyaka 30 y’amavuko ndi mu byishimio kuko nibura hari ibyo natangiye kurotora mu nzozi narimfite.”

Rodriguez Association Academy imaze kugira abana bangana na 300

Aha yongeyeho ko yifuza kugira academy ikomeye ku buryo yazagira abana bayivamo bakomeye bagana mu mikino itandukanye ku rwego rw’Igihugu ku buryo byabahindurira nabo ubuzima.

Iyi Academy isanzwe ibarizwamo abana 300 baturuka mu bigo bitandukanye mu Mujyi wa Kigali ariko akaba yifuza kuzarenga imbibi.

Uyu musore umaze kwishimira igihugu cy’u Rwanda uburyo yahakiriwe yizihihije isabukuru y’amavuko mugihe ashimira benshi by’umwihariko ababyeyi be bamwibarutse.

Rodriguez Nzeye yizihihije isabukuru y’imyaka 30

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago