Umuraperi w’umunyamerika, Post Malone wakunzwe bikomeye mu muziki yahishuye ko hashize imyaka ibiri abonye umukunzi mu gikorwa cyabereye i Las Vegas.
Nk’uko uyu muraperi w’imyaka 28 y’amavuko abitangaza ngo yabanje kwangwa ubwo yatangaga igitekerezo cye gikomeye kubera ko ‘yari yasinze cyane’.
Ibi nibyo yagarutseho mu kiganiro cya Podcast cyatambutse kuwa gatatu, aho ngo ubwa mbere abaza umukunzi we ko yamwemererea kumubera umugore yabanje kwangirwa kubera ko yari yasinze.
Uyu muhanzi yagize ati: “Nari natakaje amafaranga atari make ku meza.”;
“Tuzamutse hejuru kandi nari mvuye aho narindi nari nabaye…,” namubajije nimba yashakana nanjye? narimfite impeta n’ibintu byose. Na we agira ati ‘oya’.”
Uyu muhanzi Austin Richard Post wiyise Post Malone wakoze indirimbo zigakundwa cyane, yahise avuga ko umukunzi we yamuhaye amahirwe ya kabiri yo kubaza ikibazo cye, ibintu bya mushimishije.
Ati “Namubajije nimba nazamubaza ku munsi uzakurikiraho, nawe yaranyemereye mbasha kubyaza amahirwe nari nahawe ku munsi wakurikiye ubwo nari muzima ntanyoye kandi byari byiza rwose.”
Malone gusa yaje kwemeza ko batarakora ubukwe ahubwo kwari ukumugezaho icyifuzo cy’uko bazashakana.
Mu mwaka washize mu kiganiro yagiranye na TMZ yavuze ko ari mu rukundo n’umukobwa ukomoka muri Korea Jamie.
Post Malone yakomeje avuga ku isano afitanye n’umukunzi we, uwo yarasanzwe azi kuva kera ariwe baberanye.
Ati “Nashoboraga kumubwira ko afite umutima ukomeye. Nahoraga nifuza abana n’umuryango mugari. Kandi nashoboye kumubwira ko azaba umubyeyi mwiza rwose. Kandi ameze nka numero ya mbere mu babyeyi bazi gukora akazi.”
Uyu muhanzi kuri uvuga ko amerewe neza yashimiye kandi umukunzi we kuba yaramufashije kurangiza kuba kazizi ku nzoga.
Ati: “Mfite abantu beza cyane bambaye hafi yanjye, kandi nahuye n’umuntu mwiza cyane bituma numva meze nk’umuntu nyawe … Yakijije ubuzima bwanjye, ni ibintu byiza cyane.”
Post Malone ariko, yagaragaje ko bishoboka ko hazabaho kunywa inzoga nyinshi mu bukwe bwe n’ubwo yabihagaritse.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…