RWANDA

Kicukiro: Mu kagari ka Rwampara bizihije umunsi w’Umuganura Abaturage basabwa gukomera kubyo bagezeho-AMAFOTO

Mu gihe kuri uyu munsi mu Rwanda bizihije umunsi w’Umuganura, Akagari ka Rwampara ko mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama bawizihije bishimira ibyo bamaze kugeraho.

Mu birori byabereye muri Sale y’Akagari, ahari hateraniye imbaga y’abaturage baje gusangira ibyo bagezeho.

Ni ibirori byabanjirijwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’Abashinzwe umutekano mu kagari ka Rwampara n’iya abagize Komite y’imidugudu yose ari nabo begukanye intsinzi ku bitego 2 ku 0, mu mukino wabereye ku kibuga cya Mburabuturo muri aka kagari.

Ikipe y’abagize Komite y’imidugudu yegukanye Igikombe cy’Umuganura mu kagari ka Rwampara itsinze Ikipe y’Abashinzwe umutekano 2 ku busa

Ku rwego rw’Igihugu umuhango w’Umuganura wabereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.

Uyu muhango usanzwe uba buri mwaka wari witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Rwampara Jean Aime Desire Izabayo n’Umuyobozi wInama Njyanama wako Kagari Ngendakuriyo Emmanuel.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Rwampara Jean Aime Desire Izabayo ashimira abitabiriye umunsi w’Umuganura

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Rwampara Jean Aime Desire yashimiye abitabiriye abibutsa ko umunsi w’Umuganura wizihizwa kuri uyu munsi ari ikimenyetso cy’umuco Nyarwanda wahozeho na mbere y’umwaduko w’ubukoroni, aho buri mwaka abantu bahura bagasangira ibyo bejeje.

Umuyobozi w’akagari yabwiye abaturage ko bagifite byinshi byo gukora kugirango umwaka utaha bazongere kwizihiza umunsi w’Umuganura barabigezeho

Ati “Ndabashimiye ko mwitabiriye ku bwinshi, ni ikimenyetso cy’ubumwe bw’abanyarwanda, uyu munsi abari uwo gusangira ibyo twabashije kugera nk’akagari kacu ni ibyo kwishimira.”

Yakomeje abwira abaturage ko gusa n’ubwo bishimira ibyo bagezeho hakiri umukoro wo gukomeza kubaka ibitaragweraho ari nako bita cyane ku isuku mu Kagari abereye Umuyobozi.

Umuyobozi w’Inama Njyanama w’Akagari ka Rwampara Ngendakuriyo Emmanuel we yatangiye yibutsa abaturage uwo munsi wari wabateranyirije aho, ndetse n’uburyo umunsi washizweho, aho amateka yerekana ko ubusanzwe ari umuhango wahoze mu nzira z’ubwiru wubahwaga kandi ugahabwa agaciro i Bwami no mu muryango nyarwanda wose.

Mu byasangiwe birimo ibiribwa Nyarwanda harimo ibigori, umutsima, imyumbati, ibihaza, ibishyimbo, amata n’ibindi
Abana bahawe amata
Abaturage bitabiriye ku bwinshi umunsi w’Umuganura

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

15 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago