Mu gihe kuri uyu munsi mu Rwanda bizihije umunsi w’Umuganura, Akagari ka Rwampara ko mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama bawizihije bishimira ibyo bamaze kugeraho.
Mu birori byabereye muri Sale y’Akagari, ahari hateraniye imbaga y’abaturage baje gusangira ibyo bagezeho.
Ni ibirori byabanjirijwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’Abashinzwe umutekano mu kagari ka Rwampara n’iya abagize Komite y’imidugudu yose ari nabo begukanye intsinzi ku bitego 2 ku 0, mu mukino wabereye ku kibuga cya Mburabuturo muri aka kagari.
Ku rwego rw’Igihugu umuhango w’Umuganura wabereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba.
Uyu muhango usanzwe uba buri mwaka wari witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Rwampara Jean Aime Desire Izabayo n’Umuyobozi wInama Njyanama wako Kagari Ngendakuriyo Emmanuel.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Rwampara Jean Aime Desire yashimiye abitabiriye abibutsa ko umunsi w’Umuganura wizihizwa kuri uyu munsi ari ikimenyetso cy’umuco Nyarwanda wahozeho na mbere y’umwaduko w’ubukoroni, aho buri mwaka abantu bahura bagasangira ibyo bejeje.
Ati “Ndabashimiye ko mwitabiriye ku bwinshi, ni ikimenyetso cy’ubumwe bw’abanyarwanda, uyu munsi abari uwo gusangira ibyo twabashije kugera nk’akagari kacu ni ibyo kwishimira.”
Yakomeje abwira abaturage ko gusa n’ubwo bishimira ibyo bagezeho hakiri umukoro wo gukomeza kubaka ibitaragweraho ari nako bita cyane ku isuku mu Kagari abereye Umuyobozi.
Umuyobozi w’Inama Njyanama w’Akagari ka Rwampara Ngendakuriyo Emmanuel we yatangiye yibutsa abaturage uwo munsi wari wabateranyirije aho, ndetse n’uburyo umunsi washizweho, aho amateka yerekana ko ubusanzwe ari umuhango wahoze mu nzira z’ubwiru wubahwaga kandi ugahabwa agaciro i Bwami no mu muryango nyarwanda wose.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…