Ikipe ya Rayon sports isanzwe ihirwa n’abakinnyi bakomoka mu Burundi yazanye rutahizamu witwa Emmanuel Mvuyekure benshi bashidikanyaho ku myaka ye.
Uyu mukinnyi wageze mu Rwanda kuwa 4 Kanama 2023, asanzwe akina mu kibuga hagati asatira izamu Rayon sports ikavuga imuzanye mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka mu busatirizi.
Emmanuel Mvuyekure uje gukinira Rayon sports yahoze ari Kapiteni wa KMC FC.
Nyuma yo kubura Bigirimana Abedi, Rayon Sports ngo yashatse undi murundi w’umuhanga ibona uyu ubusanzwe ngo akundwa n’umutoza Etienne Ndayiragije.
Bamwe mu barundi bazi uyu mukinnyi Mvuyekure babwiye Fine FM ko uyu mukinnyi akuze ndetse atari ku rwego benshi bakeka ko ariho nubwo ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.
Umwe mu bakurikirana imikino mu Burundi yavuze ko uretse kuba uyu mukinnyi atari ku rwego nk’urwa Abedi ngo n’abakinnyi baguzwe na Kiyovu na Bugesera bamurusha.
Uyu mugabo arerekanwa kuri uyu wa Gatandatu, ku Munsi w’Igikundiro.
Icyakora uyu murundi wakiniye KMC, Azam FC, Mbao FC zo muri Tanzania; LLB y’i Burundi na Extension Gunners FC yo muri Botswana yageze i Kigali aho aje gukinira Rayon Sports ku masezerano y’umwaka umwe.
Emmanuel witiriwe akazina ka ‘Manou’ yabanje mu kibuga ubwo Burundi bwatsindaga Namibia 3-2 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…