Ikipe ya Rayon sports isanzwe ihirwa n’abakinnyi bakomoka mu Burundi yazanye rutahizamu witwa Emmanuel Mvuyekure benshi bashidikanyaho ku myaka ye.
Uyu mukinnyi wageze mu Rwanda kuwa 4 Kanama 2023, asanzwe akina mu kibuga hagati asatira izamu Rayon sports ikavuga imuzanye mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka mu busatirizi.
Emmanuel Mvuyekure uje gukinira Rayon sports yahoze ari Kapiteni wa KMC FC.
Nyuma yo kubura Bigirimana Abedi, Rayon Sports ngo yashatse undi murundi w’umuhanga ibona uyu ubusanzwe ngo akundwa n’umutoza Etienne Ndayiragije.
Bamwe mu barundi bazi uyu mukinnyi Mvuyekure babwiye Fine FM ko uyu mukinnyi akuze ndetse atari ku rwego benshi bakeka ko ariho nubwo ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.
Umwe mu bakurikirana imikino mu Burundi yavuze ko uretse kuba uyu mukinnyi atari ku rwego nk’urwa Abedi ngo n’abakinnyi baguzwe na Kiyovu na Bugesera bamurusha.
Uyu mugabo arerekanwa kuri uyu wa Gatandatu, ku Munsi w’Igikundiro.
Icyakora uyu murundi wakiniye KMC, Azam FC, Mbao FC zo muri Tanzania; LLB y’i Burundi na Extension Gunners FC yo muri Botswana yageze i Kigali aho aje gukinira Rayon Sports ku masezerano y’umwaka umwe.
Emmanuel witiriwe akazina ka ‘Manou’ yabanje mu kibuga ubwo Burundi bwatsindaga Namibia 3-2 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizaba mu mwaka utaha.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…