Uwari usanzwe ari umufasha w’igihe kirekire w’umukinnyi wa filime Sandra Bullock, Bryan Randall yapfuye ku myaka 57 nyuma yo kurwana n’indwara y’ubwonko bwatumaga ingingo z’umubiri zidakora.
Ibi n’ibyatangajwe n’umuryango we mu itangazo bashyize hanze kuwa mbere tariki 7 Kanama 2023.
Umuryango we wagize uti: “Birababaje cyane ko tubasangiza ko ku ya 5 Kanama, Bryan Randall yitabye Imana mu mahoro nyuma y’imyaka itatu arwana n’indwara y’ubwonko yatumaga ingingo ze zidakora ALS [amyotrophique lateral sclerose]”.
Ati: “Bryan yahisemo kubaho yiherereye muri urwo rugendo rwe arwaye iyo ndwara kandi twe twamwitayeho twakoze ibishoboka byose kugira ngo twubahirize icyifuzo cye.”
Umuryango we wongeyeho uti: “Turashimira byimazeyo abaganga badacogoye bakabasha kugendera hamwe n’iyi ndwara hamwe n’abaforomo batangaje babaye aho twabanye, akenshi bakigomwa ku miryango yabo kugira ngo babane n’uwacu.”
Iryo tangazo risoza rivuga ati “Muri iki gihe, turasaba ubuzima bwihariye ku bw’ubabare kandi ko mushobora kuza tukifatanya muri ibihe bidashoboka ko twasezera kuri Bryan.”
Bullock ntaragira icyo atangaza ku giti cye ku rupfu rwa Randall.
Uyu mukinnyi w’amafirime w’imyaka 59, yahuye na nyakwigendera Randall, umunyamideli waje guhinduka umufotozi, mu 2015 ubwo yafotoraga umuhungu we Louis. We na Randall bagaragaye kumugaragaro hamwe mu bukwe bwa Jennifer Aniston na Justin Theroux nyuma y’uwo mwaka.
Bullock afite abana babiri yabyaye umwe yitwa Louis Bardo Bullock w’imyaka 13 na Laila Bullock w’imyaka 11.
Mu magambo Bullock yaraherutse gutangaza mu kiganiro yagize 2021 yagize ati: “Nabonye urukundo rw’ubuzima bwanjye. Dusangiye abana babiri beza kuri ubu ni abana batatu, umukobwa mukuru wa Randall. Ni ikintu cyiza kuruta ibindi byose. ”
Gusa muri icyo kiganiro ubwo yabazwaga ku byerekeye urushako hagati yabo bombi, Bullock yabaye nk’ubyitarutsa avuga ko gusa icyo ashize imbere ari urukundo hagati ye n’umugabo yabonye mwiza.
Kuwa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, Umusirikare wo mu Ngabo za Uganda, L / Cpl Sserunkuma…
Rutahizamu w’Umufaransa, Karim Benzema ukinira Al-Ittihad yo muri Arabie Saoudité, yavuze ko kimwe mu byatumye…
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida…
Igihugu cy'u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na…
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…