Maurice Mugabowagahunde wahawe inshingano zo kuyobora intara y’Amajyaruguru.
Ibi bikubiye mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rigaragaza impinduka muri Guverinoma ahahinduriwe imyanya y’ubuyobozi n’ibigo bikabona abayobozi bashya.
Itangazo rigira ati “None kuwa 10 Kanama 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:
Bwana Maurice Mugabowagahunde yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Naho Nyirarugero Dancille wayiyoboraga yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.
Dr Patrice Mugenzi, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe amakoperative (RCA).
Bwana Maurice Mugabowagahunde wahawe kuyobora intara y’Amajyaruguru yarasanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Minisitiri y’Ubumwe bw’Amabanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…