Amakuru yatanzwe na Gitifu wa Nyamiyaga Mudahemuka Jean Damascène yavuze ko ibi byago by’umwana wahiriye mu nzu byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Kanama 2023 mu Mudugudu wa Nkoto Akagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi.
Amakuru yemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi avuga ko uruhinja rwahiriye mu nzu biturutse kuri bateri ya telefone yaturitse rugakongora inzu.
Nk’uko dukesha iy’inkuru UMUSEKE ngo uru ruhinja rwahise ruhasiga ubuzima.
Uyu mwana w’uruhinja wishwe n’inkongi y’umuriro yitwaga Akezakase Desange akaba yari yarabyawe n’ababyeyi bitwa Ntwari Olivier na Yamfashije Flavia.
Gitifu avuga ko bakimara kumenya ibyo ko bibaye bahise batabara n’inzego z’Ubungezacyaha, Polisi na Dasso ariko basanga umwana yamaze gushiramo umwuka.
Ati “Iyi nkongi y’umuriro yishe uyu mwana yaturutse kuri Telefoni yari yasizwe icometswe n’ababyeyi be bagiye mu kazi, birangira ifashe ikongeje inzitiramubu, ibiryamira n’ibindi bikoresho byo mu nzu byaje kugera no kuburiri bw’umwana yararyamyeho arashya kugeza apfuye.”
Gitifu akomeza avuga ko abaturage aribo babanje kugera ahabereye ibyo byago bagerageza kuzimya igice kimwe ariko ntibyagira icyo bitanga basanga umwana yamaze kwitaba Imana.
Ibi byago byabaye ubwo Nyina w’umwana ngo yari yagiye mu gishanga gushaka icyo bafungura, naho Se we yari yagiye gupagasa bisanzwe, gusa bakaba bari bazi y’uko umwana umwe (Nyina) ari buhite agaruka.
Umurambo w’umwana wahise ujyanwa mu bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…