Muri Leta ya Edo mu gihugu cya Nigeria hari abantu bitwaje intwaro bakekwaho kuba ari abicanyi bateye umupasiteri witwa Samuel Chinyereugo, bica umugore we, witwa Peace.
Iri torero ryatewe n’abagizi ba nabi bari bitwaje imbunda rizwi nka God’s Vineyard of Grace Dominion Assembly, riherereye ku muhanda wa 101 wa Lawani, mu Mujyi wa Benin ahagana saa moya z’umugoroba ku wa mbere, tariki ya 14 Kanama 2023, maze binja amasasu uwo pasiteri w’iryo torero.
Bivugwa ko uwari wungirije pasiteri na we ngo yaba yarakomerekejwe ku mutwe ubwo habaga icyo gitero.
Amakuru yatanzwe n’utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Punch ko abantu bitwaje imbunda bakurikiranye uwo mu pasiteri wari utwaye imodoka hamwe n’umugore we ku rusengero, aho babinjiye amasasu bakimara guhagarika imodoka yabo imbere y’itorero.
Uwatanze amakuru yagize ati: “Bamwe mu bagize iryo torero, barimo n’umushumba wungirije, bari hanze y’itorero barimo kuganira mbere ya gahunda y’umunsi yari iteganijwe itangira ubwo pasiteri n’umugore we bahageraga.”
Uyu muvugabutumwa yavuze ko yari yarigeze kubona imodoka imukurikirana, aho yari yasuye inshuti ye maze atungurwa no kubona imodoka imwe ihagarara inyuma ye imbere y’itorero rye.
Ati: “Umwe mu bantu batatu bari bitwaje imbunda yavuye mu modoka yegereye pasiteri, amwambura umusaraba yari yambaye mu ijosi maze abandi bagizi ba nabi bombi barasa inyuma yabo.
Umugore wa pasiteri wari warashwe n’amasasu yaje gupfira ku bitaro nyuma y’amasaha make, mu gihe umugabo we n’uwari umwungirije babashije kwitabwaho kwa muganga barasohoka.
Umuvugizi wa polisi muri Leta, SP Chidi Nwabuzor, wemeje ayo makuru yavuze ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo rifatire abari inyuma y’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi kandi ababiri inyuma bashyikirizwa ubutabera.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…