IMYIDAGADURO

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye umuhanzi Davido-AMAFOTO

Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye biherereye ku Kacyiru umuhanzi Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria.

Advertisements

David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido mu muziki yakiriwe na Perezida Kagame abasha kugirana ibiganiro, ni mugihe uyu muhanzi ategerejwe na benshi mu gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Kanama 2023, gisoza icyumweru cy’iserukiramuco rya Giants Of Africa.

Davido yaraherekejwe n’umuyobozi wa Giants of Africa Masai Ujiri, ari nawe wateguye iserukiramuco.

Umuhanzi Davido yarikumwe na Masai Ujili n’umureberera ibikorwa bye

Umuhanzi Davido yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane arikumwe n’itsinda rizamucurangira muri iki gitaramo gitegeranyijwe amatsiko na benshi kizabera muri Bk Arena.

Ni igitaramo cya kabiri kibaye muri iki cyumweru dore ko iri serukiramuco ryatangijwe n’igitaramo cyasusurukijwe n’umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania.

Igitaramo cya Davido yatumiwemo azahuriramo n’abandi barimo umuhanzikazi Tiwa Savage, Bruce Melodie ndetse na Tyla.

Ni igitaramo giteganyijwe gutangira kare ahagana ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali, ni mugihe amatike yo kwinjira yashize ku isoko.

Davido yabashije kugirana ikiganiro na Perezida Kagame
Umuhanzi Davido yagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame

Christian

Recent Posts

Umushyitsi yasuye Neg G the General apfira mu rugo rwe

Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…

4 hours ago

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije #Kwibuka32

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…

3 days ago

Aimée Beauté Mushashi yasezeranye mu murenge

Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…

1 month ago

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

6 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

6 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

7 months ago