Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye biherereye ku Kacyiru umuhanzi Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria.
David Adedeji Adeleke wamamaye nka Davido mu muziki yakiriwe na Perezida Kagame abasha kugirana ibiganiro, ni mugihe uyu muhanzi ategerejwe na benshi mu gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Kanama 2023, gisoza icyumweru cy’iserukiramuco rya Giants Of Africa.
Davido yaraherekejwe n’umuyobozi wa Giants of Africa Masai Ujiri, ari nawe wateguye iserukiramuco.
Umuhanzi Davido yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane arikumwe n’itsinda rizamucurangira muri iki gitaramo gitegeranyijwe amatsiko na benshi kizabera muri Bk Arena.
Ni igitaramo cya kabiri kibaye muri iki cyumweru dore ko iri serukiramuco ryatangijwe n’igitaramo cyasusurukijwe n’umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania.
Igitaramo cya Davido yatumiwemo azahuriramo n’abandi barimo umuhanzikazi Tiwa Savage, Bruce Melodie ndetse na Tyla.
Ni igitaramo giteganyijwe gutangira kare ahagana ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali, ni mugihe amatike yo kwinjira yashize ku isoko.
Ikipe y'u Rwanda irakina na Senegal, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika…
Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yemeje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe…
Nyuma y'uko Col. Michel Rukunda waruzwi nka Makanika wagiye aharanira uburenganzira bw'Abanyamulenge yishwe n'igisirikare cya…
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, nibwo Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda…
Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika wari uyoboye umutwe wa Twirwaneho yishwe n'igisirikare cya Repubulika…
Vaticani iri gutegura umuhango wo gusezera kuri Papa Francis nyuma y’uko bivugwa ko ubuzima bwe…