Nyuma yo gushimisha abafana ba Rayon Sports nabo beretse urukundo rudasanzwe rutahizamu w’umugande Charles Bbaale watsinze igitego bahura na Gasogi ukaba umukino ufungura umwaka w’imikino wa 2023-24.
Charles Bbaale uhagaze neza, yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere ku makosa ya myugariro Henok warangaye uyu rutahizamu amwaka umupira arawinjirana mpaka awushyize mu nshundura.
Charles Bbaale wanigaragaje kuri APR FC afungura amazamu,yemeje abafana ba Rayon Sports badatinda kugaragaza amarangamutima yabo niko kumurundira amafaranga.
Rayon Sports yatsinze Gasogi United ibitego 2-1,ibona amanota ya mbere muri shampiyona ibifashijwemo kandi na Youssef Rharb watsinze igitego cya kabiri.
Yawanendji Christian Theodore Malipangu niwe watsindiye Gasogi igitego cy’impozamarira ku munota wa 90 kuri penaliti nyuma y’ikosa yakorewe mu rubuga rw’amahina na Serumogo Ally.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…