POLITIKE

RDC: Bamwe basabye ko manda ya Perezida Tshisekedi ikurwa ku myaka 5 ikaba 10

Ku wa Gatatu, itariki ya 16 Kanama no ku wa Kane, itariki 17 Kanama, abayoboke b’ishyaka bakoze ku ruhare rwabo mu nzira y’ubuzima bw’igihugu, ndetse no ku ngingo y’amatora ateganijwe mu Kuboza. Mu myanzuro yafashwe, umwe muri yo usaba kongera manda ya Perezida wa Repubulika ikava ku myaka 5 ikageza ku 10.

Mu gihe cy’iminsi ibiri, ishyaka rya politiki ‘Vent d’avenir’ ryari muri kongere i Kinshasa, mu kigo cya Théresanium muri Komini ya Kintambo.

Kuri perezida w’iri shyaka, Me Justin Kiala, igihugu gikeneye gutera imbere kandi ntigishobora gukomeza gukoresha amafaranga arenga miliyoni 600 z’amadolari gusa mu matora buri myaka 5. Na none, bifuza gukuraho umwanya wa minisitiri w’intebe hakajyaho uwa visi-perezida.

Yagize ati: “Twasabye ko manda ya perezida wa republika yagirwa imyaka 10 ishobora kuvugururwa rimwe gusa, twasabye ko umwanya wa minisitiri w’intebe wakurwaho hakajyaho uwa visi-perezida kugirango perezida wa republika abe ari we ujya ubazwa inshingano imbere y’inteko ishinga amategeko kandi ayobore mu mahoro mu myaka 10”.

Yakomeje agira ati: “Ibi ni ukubera ko ingengo y’imari y’amatora itwara miliyoni zirenga 600. Tekereza kuzigama ayo mafaranga no gukora imishinga y’iterambere. Igihugu cyacu ni kinini cyane, ntabwo ari igihugu cy’amatora, dukeneye guteza imbere iki gihugu. Ntabwo dukeneye manda y’imyaka 5 kandi mu mwaka wa kane, perezida agatangira guhangayikishwa no kongera gutorwa. Muri iki gihe, ntabwo dukeneye minisitiri w’intebe, dukeneye visi-perezida ”.

Ikindi kintu iri shyaka rivuga ko kigomba guhinduka ni Sena, aho risanga aho kugirango buri ntara ijye ivamo abasenateri 2 kongeraho umwe ugenwa na perezida havamo umwe bityo bose bakaba 52 aho kuba 108 bariho ubu. Justin Kiala yongeyeho kandi ko ari ngombwa gukuraho inteko nshinga amategeko z’intara asanga ari imitego kuri ba guverineri nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ikomeza ivuga.

Ati: “Muzasanga ba guverineri bakora neza bagwa mu mitego y’izi nteko. Na ba guverineri badakora, kubera ko batanga ruswa, kubera ko bafitanye umubano n’abadepite b’intara; usanga bagumaho. Ariko dukeneye iterambere, aya mafaranga yose azadufasha guteza imbere igihugu ”.

Ikindi cyifuzo kirebana n’ikibazo cy’ubwenegihugu bubiri. “Vent d’avenir” yifuza ko itegeko nshinga ryakorwaho kuri iyi ngingo yihariye kugira ngo hemerwe ubwenegihugu bubiri, usibye ku bafite ubwo mu bihugu 9 bihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kubera impamvu z’ubunyangamugayo. Na none kandi, imyaka 10 ya manda ku badepite b’igihugu.

Ishyaka rya Vent d’Avenir riri mu itsinda rya politiki rya Le Progressiste, riyobowe na Samy Badibanga wahoze ari minisitiri w’intebe ndetse n’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2018.

Itsinda Le Progressiste rigeze ku ntera yo guhatana mu matora y’abadepite n’abakandida barenga 100. Iri tsinda ribarizwa mu ihuriro riri ku butegetsi, Union Sacrée rizanitabira amatora y’intara n’amakomine.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

2 days ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

5 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

5 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

5 days ago