MU MAHANGA

Zimbabwe: Chamisa uherutse kuba uwa kabiri mu matora yashinje Perezida Emmerson kwibirwa amajwi

Umunyapolitiki Nelson Chamisa utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Zimbabwe, waje ku mwanya wa kabiri mu matora ya perezida, yashinje Perezida Emmerson Mnangagwa kwiba ubutegetsi binyuze mu matora.

Chamisa, w’imyaka 45, ni umukuru w’ishyaka CCC (Citizens Coalition for Change). Yavuze ko ibyavuye mu matora yo ku wa gatatu ushize byatangajwe n’akanama k’amatora ari ikinamico.

Yavuze ko indorerezi z’amatora zavuye mu mahanga na zo zageze ku mwanzuro nk’uwo.

Ntibitunguranye kuba aya matora birangiye abayemo impaka.

Emerson Mnangagwa yongeye gutorerwa kuyobora Zimbabwe

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu murwa mukuru Harare, Chamisa, wagize amajwi 44% mu gihe Mnangagwa yagize 52.6%, yashinje akanama k’amatora gutangaza ibyavuye mu matora bitari ukuri.

Kugeza ubu Chamisa nta gihamya yari yatanga y’ibyo birego bye. Afite igihe kitarenze icyumweru ngo abe yamaze kugeza mu rukiko ikirego cye.

Chamisa yavuze ko hazaba impinduka muri Zimbabwe, ishyaka ZANU–PF rya Mnangagwa ryabishaka cyangwa ritabishaka – yavuze ko atazategereza indi myaka itanu (ahateganyijwe kuba andi matora).

Mnangagwa, w’imyaka 80, yapfobeje ibivugwa n’abanyamahanga banenze ayo matora, ashimangira ko amatora yo muri Zimbabwe yabaye mu mucyo.

Zimwe mu ndorerezi – zirimo n’izo muri Afurika y’amajyepfo – zavuze ko ayo matora atageze ku kigero gisabwa ku rwego mpuzamahanga ndetse n’igisabwa n’itegekonshinga rya Zimbabwe.

Mnangagwa ari ku butegetsi kuva mu 2017, nyuma y’ihirikwa ry’uwahoze ari Perezida w’igihe kirekire wa Zimbabwe Robert Mugabe, wapfuye mu 2019.

Christian

Recent Posts

Davis D yasabye Abanyarwanda kuzamwereka urukundo nyarwo mu gitaramo azihizamo imyaka 10 amaze mu muziki

Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…

7 days ago

Impinduka: Umunyeshuri watsinze ku kigero cya 50% azajya ahabwa kwiga Kaminuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…

1 week ago

Umwe mu bagore 400 wisanze amashusho ye yageze ku karubanda yiha akabyizi na Baltasar yatanze ikirego

Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…

2 weeks ago

Abapolisi barenga 100 bakomeye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…

2 weeks ago

Huye: Umusore w’imyaka 19 aravugwaho kwica umugabo amukubise isuka ubwo yasangaga aryamanye na Nyina

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…

2 weeks ago

MINEMA yakebeye abituje mu manegeka baziko bazahabwa ingurane

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…

2 weeks ago