Nyuma y’aho igihugu cya Uganda gifashe ingamba zo guhana abaryamana bahuje ibitsina, habonetse umusore w’imyaka 20 uregwa gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo bahuje igitsina w’imyaka 41 mu buryo bw’ubugome.
Nk’uko ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) kuwa 28 Kanama 2023 byatangaje ko byabonye icyo kirego, ndetse ko uwo musore yarezwe kuwa 18 Kanama 2023. (Reuters) kuwa 28 Kanama 2023 byatangaje ko byabonye icyo kirego, ndetse ko uwo musore yarezwe kuwa 18 Kanama 2023.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Uganda, Jacqueline Okui, yatangaje ko uwo musore yamaze gusomerwa ibikubiye mu kirego yatanzweho ndetse aranagisobanurirwa, gusa ntihasobanuwe uburyo uwo musore yakozemo iyo mibonano mpuzabitsina mu buryo bw’ubugome.
Ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa Kanama, urukiko rwo muri Uganda rwareze ubutinganyi uwahoze ari impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’abatinganyi n’undi mugabo, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda.
Mu cyumweru gishize, urundi rukiko rwo muri Uganda rwareze umugore w’imyaka 26 ubucuruzi bw’abantu n’ibirego bitatu by’ubutinganyi.
Mbere yaho muri uku kwezi, banki y’isi yavuze ko ibaye ihagaritse inguzanyo nshya kuri Uganda, ivuga ko itegeko rihana abatinganyi rinyuranyije n’indangagaciro shingiro zayo.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…