Nyuma y’aho igihugu cya Uganda gifashe ingamba zo guhana abaryamana bahuje ibitsina, habonetse umusore w’imyaka 20 uregwa gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo bahuje igitsina w’imyaka 41 mu buryo bw’ubugome.
Nk’uko ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) kuwa 28 Kanama 2023 byatangaje ko byabonye icyo kirego, ndetse ko uwo musore yarezwe kuwa 18 Kanama 2023. (Reuters) kuwa 28 Kanama 2023 byatangaje ko byabonye icyo kirego, ndetse ko uwo musore yarezwe kuwa 18 Kanama 2023.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Uganda, Jacqueline Okui, yatangaje ko uwo musore yamaze gusomerwa ibikubiye mu kirego yatanzweho ndetse aranagisobanurirwa, gusa ntihasobanuwe uburyo uwo musore yakozemo iyo mibonano mpuzabitsina mu buryo bw’ubugome.
Ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa Kanama, urukiko rwo muri Uganda rwareze ubutinganyi uwahoze ari impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’abatinganyi n’undi mugabo, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda.
Mu cyumweru gishize, urundi rukiko rwo muri Uganda rwareze umugore w’imyaka 26 ubucuruzi bw’abantu n’ibirego bitatu by’ubutinganyi.
Mbere yaho muri uku kwezi, banki y’isi yavuze ko ibaye ihagaritse inguzanyo nshya kuri Uganda, ivuga ko itegeko rihana abatinganyi rinyuranyije n’indangagaciro shingiro zayo.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…