INKURU ZIDASANZWE

Gabon: Abasirikare batangarije kuri televiziyo y’Igihugu ko bahiritse ubutegetsi bwa Ali Bongo

Itsinda ry’abasirikare bakuru ba Gabon bagaragaye kuri televiziyo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 30 Kanama batangaza ko bafashe ubutegetsi nyuma y’uko perezida Ali Bongo yongeye gutorwa.

Bagaragaye kuri televiziyo y’Igihugu ‘Gabon24’, aba basirikare bavuze ko bahagarariye ingabo zose z’umutekano n’ingabo mu gihugu cya Afurika yo hagati.

Aba basirikare bavuze ko ibyavuye mu matora byahagaritswe, imipaka yose ifunga kugeza igihe hazamenyeshwa kandi inzego za Leta zasheshwe.

Igisirikare cyagize ati: “Mw’izina ry’abaturage ba Gabon… twahisemo kurengera amahoro dushyiraho ubutegetsi kuri ubu.”

Ibi bibaye nyuma y’amakimbirane menshi yadutse nyuma y’ibyavuye mu matora yashidikanyweho yo ku wa gatandatu y’umukuru w’igihugu, abadepite, n’izindi nzego, aho Bongo yegukanye intsinzi, bigatuma umuryango we kuri ubu umaze imyaka 56 ku butegetsi.

Perezida Ali Bongo wahiritswe ku butegetsi

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko hakwiriye kubaho amavugurura mu matora kandi bakomeje guharanira impinduka mu bihugu bikungahaye kuri peteroli na kakao ariko kandi bikennye.

Kutagira indorerezi mpuzamahanga, guhagarika ibiganiro bimwe na bimwe by’amahanga, ndetse n’icyemezo cy’abayobozi cyo guhagarika serivisi za interineti no gushyiraho isaha yo gutaha nijoro mu gihugu hose nyuma y’amatora yateje impungenge z’uko inzira y’amatora ikorwa mu mucyo, bituma abasirikare bafata ubutegetsi.

Ihirikwa ry’ubutegetsi ritumye Gabon nk’igihugu cya Afurika cyinjira mu bindi biheruka guhirikwa ubutegetsi n’abasirikare nyuma ya Burkina Faso, Mali, na Repubulika ya Niger.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago