Itsinda ry’abasirikare bakuru ba Gabon bagaragaye kuri televiziyo mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 30 Kanama batangaza ko bafashe ubutegetsi nyuma y’uko perezida Ali Bongo yongeye gutorwa.
Bagaragaye kuri televiziyo y’Igihugu ‘Gabon24’, aba basirikare bavuze ko bahagarariye ingabo zose z’umutekano n’ingabo mu gihugu cya Afurika yo hagati.
Aba basirikare bavuze ko ibyavuye mu matora byahagaritswe, imipaka yose ifunga kugeza igihe hazamenyeshwa kandi inzego za Leta zasheshwe.
Igisirikare cyagize ati: “Mw’izina ry’abaturage ba Gabon… twahisemo kurengera amahoro dushyiraho ubutegetsi kuri ubu.”
Ibi bibaye nyuma y’amakimbirane menshi yadutse nyuma y’ibyavuye mu matora yashidikanyweho yo ku wa gatandatu y’umukuru w’igihugu, abadepite, n’izindi nzego, aho Bongo yegukanye intsinzi, bigatuma umuryango we kuri ubu umaze imyaka 56 ku butegetsi.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko hakwiriye kubaho amavugurura mu matora kandi bakomeje guharanira impinduka mu bihugu bikungahaye kuri peteroli na kakao ariko kandi bikennye.
Kutagira indorerezi mpuzamahanga, guhagarika ibiganiro bimwe na bimwe by’amahanga, ndetse n’icyemezo cy’abayobozi cyo guhagarika serivisi za interineti no gushyiraho isaha yo gutaha nijoro mu gihugu hose nyuma y’amatora yateje impungenge z’uko inzira y’amatora ikorwa mu mucyo, bituma abasirikare bafata ubutegetsi.
Ihirikwa ry’ubutegetsi ritumye Gabon nk’igihugu cya Afurika cyinjira mu bindi biheruka guhirikwa ubutegetsi n’abasirikare nyuma ya Burkina Faso, Mali, na Repubulika ya Niger.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…