Umuhanzi Ricky Martin n’umukunzi we w’umugabo Jwan Yosef bageze kure n’inyandiko zo gushaka gutandukana.
Twakwibutsa ko Martin na Yosef muri Nyakanga uyu mwaka aribwo batangaje ko bagiye kurekana nyuma y’imyaka 6 bashakanye. Icyo gihe abashakanye banditse bati “Twahisemo guhagarika ishyingiranwa ryacu n’urukundo, kubahana no kubaha abana bacu no kubasangiza ibyo twabonye nk’abashakanye muri iyi myaka yabaye myiza cyane.
“Icyifuzo cyacu gikomeye muri iki gihe ni ugukomeza kugira umuryango ufite ubuzima buzira umuze ndetse n’umubano ushingiye ku mahoro n’ubucuti kugira ngo dukomeze uburere bw’abana bacu, dukomeza guha icyubahiro urukundo dufitanye.”
Bombi ubu bagiranye amasezerano yanditse atavuguruzwa. Mu gihe amakuru atarashyirwa ahagaragara, TMZ yavuze ko bombi bazatangazwa ko batandukanye burundu umucamanza amaze gushyira umukono ku masezerano yabo.
Uyu muhanzi ukomeye ukora injyana ya Pop asangiye abana bato na Yosef; umukobwa Lucia n’umuhungu Renn. Ricky Martin afite kandi abahungu b’impanga, Matteo na Valentino, bombi barera nk’umubyeyi umwe. Abana bose uko ari bane bavutse binyuze muri surrogate.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…