IMYIDAGADURO

Umuhanzi Ricky Martin n’umukunzi we Jwan Yosef, bubuye inyandiko z’ubutane

Umuhanzi Ricky Martin n’umukunzi we w’umugabo Jwan Yosef bageze kure n’inyandiko zo gushaka gutandukana.

Advertisements

Twakwibutsa ko Martin na Yosef muri Nyakanga uyu mwaka aribwo batangaje ko bagiye kurekana nyuma y’imyaka 6 bashakanye. Icyo gihe abashakanye banditse bati “Twahisemo guhagarika ishyingiranwa ryacu n’urukundo, kubahana no kubaha abana bacu no kubasangiza ibyo twabonye nk’abashakanye muri iyi myaka yabaye myiza cyane.

“Icyifuzo cyacu gikomeye muri iki gihe ni ugukomeza kugira umuryango ufite ubuzima buzira umuze ndetse n’umubano ushingiye ku mahoro n’ubucuti kugira ngo dukomeze uburere bw’abana bacu, dukomeza guha icyubahiro urukundo dufitanye.”

Bombi ubu bagiranye amasezerano yanditse atavuguruzwa. Mu gihe amakuru atarashyirwa ahagaragara, TMZ yavuze ko bombi bazatangazwa ko batandukanye burundu umucamanza amaze gushyira umukono ku masezerano yabo.

Uyu muhanzi ukomeye ukora injyana ya Pop asangiye abana bato na Yosef; umukobwa Lucia n’umuhungu Renn. Ricky Martin afite kandi abahungu b’impanga, Matteo na Valentino, bombi barera nk’umubyeyi umwe. Abana bose uko ari bane bavutse binyuze muri surrogate.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago