Kuri uyu wa kabiri tariki 05 Nzeri 2023, Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya, aho yitabiriye inama yiga ku ihindagurika ry’ikirere izamara iminsi itatu.
Ni inama biteganijwe ko yitabirwa n’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma basaga 20 , bakakirwa na Perezida William Ruto uyitangiza ku mugaragaro muri Kenya.
Ni inama yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ufatanyije na Guverinoma ya Kenya.
Raporo yakozwe n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka ushize wa 2022, yagaragaje ko ku Isi hose ababarirwa muri miliyoni 17 bagezweho n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere zirimo amapfa, inkongi z’umuriro ndetse n’imyuzure.
Iyo raporo kandi ivuga ko ababarirwa muri miliyoni 7 bavuye mu byabo kubera kwibasirwa n’ibiza, mu gihe ababarirwa muri miliyoni 140 bafite ikibazo cy’ibiribwa bike bitewe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Iyi nama kandi yanitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…