IMYIDAGADURO

Abahanzi 8 nibo bemejwe kuzaririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizenguruka igihugu

Ku wa Kane tariki 7 Nzeri 2023, ni bwo herekenywe abahanzi bagiye gutangira urugendo mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byo kuzenguruka igihugu.

Ni ibitaramo bigarutse nyuma y’imyaka itatu bidakorwa imbonankubone, ni mugihe icyaherukaga cyabaye mu mwaka 2019, mbere y’uko COVID-19 yaduka.

Ariko nyuma yaho byaje kujya bikomereza gutambutswa kuri Television y’Igihugu.

Abahanzi barimo, Riderman Bruce Melodie, Bushali, Chriss Eazy, Alyn Sano, Niyo Bosco, Bwiza, Afrique nibo bazasusurutsa abazitabira ibyo bitaramo mu Ntara enye ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Abahanzi 8 nibo bemejwe kuzaririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival

Ibi bitaramo biteganyijwe gutangirira i Musanze mu Majyaruguru tariki 23 Nzeri bikomereze i Huye mu Majyepfo ku ya 30 Nzeri 2023.

Mu kwezi k’Ukwakira bizerekeza i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba ku tariki 7 nyuma hakurikireho i Rubavu mu Burengerazuba ku itariki ya 14 Ukwakira 2023, bikazasozwa n’igitaramo cyo mu Mujyi wa Kigali, kizaba ku itariki ya 25 Ugushyingo 2023.

Ni ibitaramo bitazasaba ikiguzi ku mufana ariko ku muntu ushaka kujya muri VIP azajya yishyura 3000 Frw nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa EAP Mushyoma Joseph.

Mushyoma Joseph uhagarariye EAP isanzwe itegura igitaramo cya Iwacu Muzika Festival avuga ko ari uburyo bwiza bwo kwegereza abahanzi abakunzi babo basanzwe batuye no mu Ntara zitandukanye z’igihugu.

Mushyoma Joseph asanzwe ategura ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival

Ati “Ni uburyo bwiza bwo gutegura ibitaramo twishimira umuziki wacu mu buryo bwo kuwuteza imbere ari nako abahanzi bahura n’abakunzi babo baba bibera iyo kure batajya bababona.

Mushyoma Joseph avuga ko uyu mwaka bahisemo abo bahanzi ariko ntakindi cyakurikijwe gusa mu yindi myaka izaza bazagenda bahinduka bitewe ni uko umuhanzi yakoze.

Ku ruhande rwa bahanzi bose batoranyijwe bazitabira igitaramo cya Iwacu Muzika Festival bahuriza hamwe bashimira EAP ku gikorwa cyiza iba yateguye bavuga ko abari umwanya mwiza wo kugira ngo bahure n’abakunzi babo bo hirya no hino mu gihugu.

Iwacu Muzika Festival muri uyu mwaka yungutse n’abaterankunga barimo MTN Rwanda sosiyete y’Itumanaho ikaba ari nayo muterankunga mukuru, uruganda rwa Inyange Ltd ndetse na Rwanda Forensic Institute ariyo.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

8 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

8 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

9 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

9 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago