Ku wa Kane tariki 7 Nzeri 2023, ni bwo herekenywe abahanzi bagiye gutangira urugendo mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byo kuzenguruka igihugu.
Ni ibitaramo bigarutse nyuma y’imyaka itatu bidakorwa imbonankubone, ni mugihe icyaherukaga cyabaye mu mwaka 2019, mbere y’uko COVID-19 yaduka.
Ariko nyuma yaho byaje kujya bikomereza gutambutswa kuri Television y’Igihugu.
Abahanzi barimo, Riderman Bruce Melodie, Bushali, Chriss Eazy, Alyn Sano, Niyo Bosco, Bwiza, Afrique nibo bazasusurutsa abazitabira ibyo bitaramo mu Ntara enye ndetse n’Umujyi wa Kigali.
Ibi bitaramo biteganyijwe gutangirira i Musanze mu Majyaruguru tariki 23 Nzeri bikomereze i Huye mu Majyepfo ku ya 30 Nzeri 2023.
Mu kwezi k’Ukwakira bizerekeza i Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba ku tariki 7 nyuma hakurikireho i Rubavu mu Burengerazuba ku itariki ya 14 Ukwakira 2023, bikazasozwa n’igitaramo cyo mu Mujyi wa Kigali, kizaba ku itariki ya 25 Ugushyingo 2023.
Ni ibitaramo bitazasaba ikiguzi ku mufana ariko ku muntu ushaka kujya muri VIP azajya yishyura 3000 Frw nk’uko byemejwe n’umuyobozi wa EAP Mushyoma Joseph.
Mushyoma Joseph uhagarariye EAP isanzwe itegura igitaramo cya Iwacu Muzika Festival avuga ko ari uburyo bwiza bwo kwegereza abahanzi abakunzi babo basanzwe batuye no mu Ntara zitandukanye z’igihugu.
Ati “Ni uburyo bwiza bwo gutegura ibitaramo twishimira umuziki wacu mu buryo bwo kuwuteza imbere ari nako abahanzi bahura n’abakunzi babo baba bibera iyo kure batajya bababona.
Mushyoma Joseph avuga ko uyu mwaka bahisemo abo bahanzi ariko ntakindi cyakurikijwe gusa mu yindi myaka izaza bazagenda bahinduka bitewe ni uko umuhanzi yakoze.
Ku ruhande rwa bahanzi bose batoranyijwe bazitabira igitaramo cya Iwacu Muzika Festival bahuriza hamwe bashimira EAP ku gikorwa cyiza iba yateguye bavuga ko abari umwanya mwiza wo kugira ngo bahure n’abakunzi babo bo hirya no hino mu gihugu.
Iwacu Muzika Festival muri uyu mwaka yungutse n’abaterankunga barimo MTN Rwanda sosiyete y’Itumanaho ikaba ari nayo muterankunga mukuru, uruganda rwa Inyange Ltd ndetse na Rwanda Forensic Institute ariyo.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…