POLITIKE

DRC: Abagera 17 bishwe mu gitero cyagabwe na Maï-Maï i Balingina

Abantu 17 nibo basanzwe bapfuye, abandi benshi barakomereka mu gitero cyagabwe kuri uyu wa gatatu n’abakekwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa Maï-Maï mu cyaro cya Balingina kiri ku ntera y’ibirometero 20 uvuye ku birindiro bya gisirikare biri ahitwa Walese vonkutu.

Ni ubwicanyi bwakozwe ahagana saakumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu , aho agatsiko k’inyeshyamba kiraye mu baturage gatwika ka nasahura ibyabo muri ako gace ka Balinga bimenyerewe ko kibasirwa n’ubundi n’ibyihebe bya ADF.

Amakuru aturuka ku bayobozi b’iki cyaro cyagabweho igitero avuga ko abicanyi babanje kurasa mberey’uko birara mu baturage ndetse mu masaha ya mugitondo hari n’imyambaro yabo bari bataye mu mirima y’abaturage.

Uko kurasa no gusahura byaguyemo abantu 17, abandi bataramenyekana umubare neza barakomereka kandi ubwoba bukomeje kuba bwinshi mu baturage kuko nta kizere bafite ko abo bagizi banabi bari bwongere kugaruka.

Abenshi mu bapfuye n’abaturage bari mu mirima yabo n’abandi bake basanzwe mu mazu yabo ariko bigoye guhita ubatandukanya n’abasanzwe mu mirima . gusa ngo gushakisha birakomeje.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ukorera muri ako gace kakorewe mo ubwicanyi, Christophe Munyanderu uwuyobora yavuze ko ibyabaye bigize icyaha ariko binasobanura umutekao muke abaturage bafite kandi leta ntacyo ibikoraho.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ntiyabashije kubona uruhande rw’igisirikare cya leta gikorera muri ako gace ngo agire icyo avuga kuri ubwo bwicanyi bwahitanye abaturage bashinzwe kurinda.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

12 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

13 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

13 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago