MU MAHANGA

Perezida Museveni yavuze umubare w’abarwanyi ba ADF bamaze kwicwa n’igisirikare cye

Kuri uyu wa Kane tariki 07 Nzeri 2023, mu ijambo rya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yemeje ko kuva hatangizwa ibi bikorwa, hamaze kwicwa abarwanyi 567 ba ADF, mu gihe abandi 50 bafashwe mpiri.

Igisirikare cya Uganda [UPDF] kiri mu byishimo byo guhitana ibyihebe birenga 500 by’umutwe wa ADF ufite ibirindiro muri DR Congo.

Uyu mutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, usanzwe ufite ibirindiro mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze igihe urwana n’igisirikare cya UPDF.

Nanone kandi ngo UPDF yafashe intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare 167, birimo imbunda z’intambara ndetse na Grenade, byambuwe uyu mutwe.

Perezida Museveni yemeje ko uyu mutwe wamaze gucika intege,ati “Ibyabo byamaze kurangira…inzira yonyine basigaje, ni ukumanika amaboko.”

Perezida Museveni yasabye abafite ibikorwa by’ubucuruzi nk’imodoka za rusange, abakurikirana amasoko ndetse n’abafite amahoteli, kwitwararika bakajya bandika imyirondoro y’abakiliya bose mu rwego rwo gutahura abashobora kuba bari mu mugambi w’ibitero bya ADF.

Abaturage kandi basabwe kuba maso igihe bari mu dutsiko ku muhanda kugira ngo batabatamo ibisasu.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

11 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

11 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

12 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago