Kuri uyu wa Kane tariki 07 Nzeri 2023, mu ijambo rya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yemeje ko kuva hatangizwa ibi bikorwa, hamaze kwicwa abarwanyi 567 ba ADF, mu gihe abandi 50 bafashwe mpiri.
Igisirikare cya Uganda [UPDF] kiri mu byishimo byo guhitana ibyihebe birenga 500 by’umutwe wa ADF ufite ibirindiro muri DR Congo.
Uyu mutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, usanzwe ufite ibirindiro mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze igihe urwana n’igisirikare cya UPDF.
Nanone kandi ngo UPDF yafashe intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare 167, birimo imbunda z’intambara ndetse na Grenade, byambuwe uyu mutwe.
Perezida Museveni yemeje ko uyu mutwe wamaze gucika intege,ati “Ibyabo byamaze kurangira…inzira yonyine basigaje, ni ukumanika amaboko.”
Perezida Museveni yasabye abafite ibikorwa by’ubucuruzi nk’imodoka za rusange, abakurikirana amasoko ndetse n’abafite amahoteli, kwitwararika bakajya bandika imyirondoro y’abakiliya bose mu rwego rwo gutahura abashobora kuba bari mu mugambi w’ibitero bya ADF.
Abaturage kandi basabwe kuba maso igihe bari mu dutsiko ku muhanda kugira ngo batabatamo ibisasu.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…