INKURU ZIDASANZWE

Madagascar: Perezida Andry Rajoelina yeguye

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yeguye ku mirimo ye, nyuma y’uko yemejwe ku mugaragaro nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ateganyijwe tariki 9 Ugushyingo 2023.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byatangaje ko mu bakandida bahatanira kuyobora iki gihugu harimo na Andry Rajoelina.

Itegeko Nshinga rya Madagascar risaba Umukuru w’igihugu ushaka kwiyamamariza kongera gutorwa, kubanza kwegura ku buyobozi mbere yo kwinjira mu matora.

Urukiko rushinzwe kurinda ubusugire bw’Itegeko Nshinga muri Madagascar, rwatangaje ko Andry Rajoelina, yarushyikirije ibaruwa yo kwegura ku mwanya wa Perezida ku wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri 2023, nyuma yo kwemezwa nk’umukandida.

Itegeko ry’iki gihugu riteganya ko Perezida wa Sena ari we uhita uhabwa kuyobora igihugu, iyo Perezida yeguye. Gusa urukiko rwatangaje ko ukuriye Sena ya Madagascar, Herimanana Razafimahefa, yanze iyo mirimo. Imirimo yo kuyobora igihugu izaba ikorwa na Minisitiri w’Intebe afatanyije n’abagize Guverinoma.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, Urukiko rukuru rwatangaje urutonde rw’abantu 13 bemewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Madagascar, batoranyijwe mu bakandida 28 batanzwe.

Mu bemejwe harimo Andry Rajoelina wari usanzwe ari Perezida w’iki gihugu na Mark Alvanana wigeze kukiyobora.

Igihugu cya Madagascar cyatangaje ko amatora azakorwa mu mutuzo, nyuma y’imvururu zakibasiye mu matora ya 2009, ubwo Perezida Andry Rajoelina yahirikaga ku butegetsi Perezida Marc Ravalomanana, bigatuma abashoramari benshi bava muri iki gihugu kiri mu kirwa kiri mu Nyanja y’Ubuhinde.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

15 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago