INKURU ZIDASANZWE

Madamu Jeannette Kagame yageneye ubutumwa bwihariye ababaswe n’Inzoga

Madamu Jeannette Kagame yandikiye abanyarwanda abahugura ku bubi bwo kunywa inzoga no gukoresha ibiyobyabwenge, abibutsa ko ukubatwa kose ari uburwayi kandi ko kurekura zikabayobora bibashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ubu butumwa bukubiye mu ibaruwa ndende yanyujije mu kinyamakuru The NewTimes, Madamu Jeannette Kagame aho yagaragaje ibibi by’inzoga ndetse n’akaga gakomeye zikomeje guteza mu buzima bwa muntu by’umwihariko Abanyarwanda.

Yagize ati: “… Mumenye ko kwigirira icyizere birushaho kwiyongera iyo ubasha kwiyobora. Mumenye ko nta wigeze yicuza ko yanze kuba imbata.

Nta n’umwe wigeze akanguka, nyuma yo kwanga kugwa mu bishuko, ngo abe yifuza kuba yaremeye gutwarwa na byo. Ukuri ni uko mutazigera mwicuza kureka inzoga.”

Madame Jeannette Kagame yasabye abantu kudatwarwa n’ibyo bamamaza mu nzoga haba mu matangazo, amafilime no mu ndirimbo:

“Amatangazo yamamaza afite amashusho meza yerekana abantu beza, bafite ubuzima bwiza bagaragara neza cyane bari mu bihe byabo bihebuje buri wese yakwifuza bitewe nuko bafite ikirahure cy’ibisembuye mu ntoki zabo.”

Ku rundi ruhande, agaragaza ko guhitamo igikwiye bishoboka:


“Yego, kunywa birenze urugero bishobora kuba byeze hose ku isi, ni ikibazo kirimo kugenda gikura, ariko se kuki tutahitamo ibinyuranye n’ibyo? Wikora ikosa: kubatwa ni icyorezo, kandi abarwayi bakwiriye kurwazwa bagakira. Ariko na none ntibikuraho kubazwa uruhare rwabo: kumenya ikibazo cyabo no gukurikiza ibyo umuti ukenewe ubasaba.”

Yasabye abakeneye ubufasha no kugirwa inama kwegera ababyize naho abakeneye uwabatega amatwi bafite umutima yagize ati nyamuneka nimudusange.

Ku bahakana ko ubusinzi atari ikibazo yabasabye kwibaza iki kibazo: “Ese hano ni iki kirimo kunyobwa mu by’ukuri-muri byo hari ikinyobwa, hari wowe ubwawe, ubuzima bwawe, ndetse n’ishema ryawe?.

Inzoga uyikura mu kibindi ikagukura mu bagabo.”

Avuga ku ngaruka z’Umusemburo,Madame Jeannette Kagame yagaragaje ko igabanya ubushobozi bw’ubwonko bwa muntu, ikagabanya imisemburo imutera ingufu n’umunezero n’utuma atuza kandi akabona ibintu neza.

Yavuze kandi ko agahinda gakabije cyangwa depression atari ko kaga ka nyuma inzoga iteza umuntu, ko ahubwo buri munsi hari ubuzima ihitana kandi ikica abantu urw’agashinyaguro buhoro buhoro buri munsi, kugeza umubiri unaniwe guhangana n’uburozi iba yawushyizemo.

Yasabye buri muntu kwisuzuma kandi ashyize mu gaciro, akareba incuro anywa, ikiguzi bimutwara, aho anywera, igituma anywa, ibimubaho bibimutera, agahitamo uburyo buzima bwo kubikemura.

Christian

Recent Posts

Umutoza w’Amavubi Torsten yahamagaye abakinnyi ashobora kuzifashisha mu gushaka itike ya CHAN

Umutoza w'ikipe y'igihugu 'Amavubi' Torsten Spittler yahamagaye abakinnyi 26 ashobora kuzakuramo azifashisha mu gushaka itike…

3 days ago

Itorero ‘Zeraphat Holy Church’ ryasabwe gufunga imiryango, rinamburwa ubuzima gatozi

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwamaze guhagarika ibikorwa byose rinambura ubuzima gatozi, itorero Zeraphat Holy Church…

4 days ago

Bamporiki Edouard na CG (Rtd) Emmanuel Gasana mu bantu 32 bahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu Paul Kagame

Mu byemezo by'inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa gatanu tariki 18 Ukwakira 2024, ikayoborwa na Perezida wa…

4 days ago

Perezida wa Kenya William Ruto yashyizeho Visi Perezida mushya

Nyuma y'uko Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua yegujwe na Sena, Umukuru w'iki gihugu yemeje…

5 days ago

Byemejwe ko Liam Payne wahoze mu itsinda ‘One Direction’ yapfuye yiyahuye

Nyuma y'uko kuwa 16 Ukwakira 2024, inkuru y'incamugongo yasesekaye mu bakunzi by'umuziki by'umwihariko abakundaga itsinda…

5 days ago

Umugabo agiye kurongora abagore babiri umunsi umwe

Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa inkuru y'umugabo witwa Ovoderie Stephen washyize hanze ubutumire bw'ubukwe bwo…

5 days ago