Prince Kid uheruka kurushinga n’uwabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, urubanza rwe ruteganyijwe kuzasubukurwa ku wa 15 Nzeri 2023 nyuma y’uko rwari rwarasubitswe muri Nyakanga 2023.
Uru rubanza rwakabaye rwarasomwe muri Kamena 2023 icyakora Urukiko rwanzura ko iburanisha ryongera gutangira kubera amajwi mashya Ubushinjacyaha bwatanze, atarigeze aburanwaho mbere.
Ubwo iburanisha ryasubukurwaga muri Nyakanga 2023, yaba Prince Kid n’abamwunganira batanze inzitizi ku nyandiko isobanura amajwi yatanzwe n’Ubushinjacyaha nk’ikimenyetso gishya bagombaga kwisobanuraho. Ibyo bijyana na raporo y’abahanga igaragaza ko amajwi yafashwe ari ay’umwimerere, bavuga ko batiteguye kubyireguraho.
Ni ingingo urukiko rwahaye agaciro, rwemeza ko urubanza rusubikwa, rukazaburanwa ku wa 15 Nzeri 2023.
Prince Kid akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…
Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…
Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…
José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…