Ikipe ya Pyramids FC yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bafite amazina akomeyr izazana i Kigali guhura na APR FC mu gushaka itike y’amatsinda y’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Ikipe ya Pyramids FC yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi izazana i Kigali gukina na APR FC mu gushaka itike y’amatsinda y’irushanwa nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, biganjemo amazina akomeye.
Abo bakinnyi barimo Ramadhan Sobhi wakinnye muri Stoke City mu Bwongereza na Fiston Kalala Mayele wahoze muri Yanga SC umwaka ushize, barimu bakinnyi 23 Pyramids imanukanye i Kigali, guhangana na APR FC.
Ibi bibaye nyuma yo gushyira ahagaragara imyambaro mishya izakoresha muri uyu mwaka w’imikino.
Chairman wa APR FC, Lt Col Karasira Richard, yatangarije abanyamakuru ko APR FC nta rwitwazo ikwiye kugira iramutse ikuwemo na Pyramids FC mu Ijonjora rya Kabiri rya CAF Champions League.
Yasobanuye ko mu kurambagiza abakinnyi APR FC iri kwifashisha, harebwe ku bafite inararibonye mu gukina amarushanwa akomeye.
Ati “Iyo urebye imyaka yabo ubona ari abantu bazobereye. Uko tubabona uhereye ku munyezamu, Bindjeme, Lwanga, ukagira Shaiboub na bariya b’imbere ba Victor… ubona ari abantu bamenyereye amarushanwa.”
Lt Col Karasira yahise avuga ko ibyo bitanga icyizere ko na Pyramids, APR FC izakirira kuri Kigali Pelé Stadium, ku Cyumweru, tariki ya 17 Nzeri 2023, ko bazitwara neza.
Ati “Byabaho ko batsindwa ariko nta bwoba bagira. Bindjeme arakubwira ati Mayele tumaze guhagararana gatatu mu kibuga. Yamutsinda nta gitangaza ariko ntabwo yamukanga ni ko atubwira. Njye ntekereza ko twakoze amahitamo meza.”
Uyu mukino utegerejwe na benshi mu bafana ba APR FC, igiciro gito ku bazawureba ni 5000 Frw. Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko kidahanitse urebye ku buremere bw’umukino.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…