Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid yitabye urukiko kuri uyu wa gatanu, tariki 15 Nzeri 2023, aherekejwe n’umugore we Miss Elsa Iradukunda baherutse kurushinga.
Prince Kid yarasanzwe ayoboye Kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup yahoze itegura irushanwa rya Miss Rwanda, akekwaho ibyaha bivugwa ko bifitanye isano n’ihohoterwa riganisha ku mibonano mpuzabitsina ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa.
Tariki 12 Ukuboza umwaka ushize wa 2022, Prince Kid yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza aregwamo, ariko Ubushinjacyaha ntibwanyurwa, buza kujuririra Urukiko Rukuru.
Uru rubanza rwari rwapfundikiwe ndetse Urukiko rwagombaga gusoma icyemezo cyarwo tariki 30 Kamena 2023, ariko biza gusubikwa bitunguranye, kugira ngo hazaburanwe ku bimenyetso bishya byatanzwe.
Ibi bimenyetso bishya byagombaga kuburanwaho tariki 14 Nyakanga 2023, ariko nabwo Urubanza ruza gusubikwa nyuma y’uko uregwa [Prince Kid] n’abanyamategeko bamwunganira, bagaragarije Urukiko ko bafite inzitizi zishingiye ku kimenyetso gishya cy’amajwi cyatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’inyandiko isobanura iby’aya majwi.
Uregwa n’abunganizi be, bavugaga ko ibyo bimenyetso byashyizwe muri sisiteme bitinze, ntibabone umwanya wo kubiteguraho, bituma Urubanza rusubikwa, rwimurirwa kuri uyu wa 15 Nzeri 2023.
Prince Kid yitabye Urukiko nyuma y’ibyumweru bibiri akoze ubukwe na Elsa Iradukunda na we witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2017, ndetse akanaryegukana.
Urukiko Rukuru rwategetse ko isomwa ku mwanzuro w’Urubanza ruregwamo Rwiyemezamirimo Ishimwe Dieudonne uzwi ‘Prince Kid’, uzasomwa Tariki 13 Ukwakira 2023.
Prince Kid yireguye avuga ko bitumvikana uburyo amajwi Ubushinjacyaha bwatanze, bavuga ko yafatishijwe Telephone y’Ubwoko bwa iPhone 14 afatwa tariki 16 Mata 2022, kandi iyo Telephone yarasohotse Tariki 07 Nzeri 2022.
Prince Kid yasabye Inteko Iburanisha kutemera ko arengana kandi yarashyizwe mu maboko yabo.
Urukiko Rukuru rutegetse ko isomwa ku mwanzuro w’Urubanza ruregwamo Rwiyemezamirimo Ishimwe Dieudonne uzwi ‘Prince Kid’, uzasomwa Tariki 13 Ukwakira 2023.
Photo: INYARWANDA
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…