RWANDA

Perezida Kagame yemeje kuba umukandida wa RPF-Inkotanyi mu matora y’umwaka utaha

Perezida Kagame yatangaje ko yishimiye icyizere abanyarwanda bakomeje kumugirira, ndetse ko azabakorera uko ashoboye, ashimangira ndetse ko ari umukandida mu matora ataha y’Umukuru w’Igihugu.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mul kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ubwo yari abajijwe niba kuba yarongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi n’amajwi 99,8% bidashimangira ko azongera guhagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Mu gusubiza yagize ati “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw’icyizere abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi Umukandida.”

Mu mwaka wa 2000 ubwo Paul Kagame yatangiraga kuyobora u Rwanda nk’Umukuru w’Igihugu nyuma yo gutorwa n’Abadepite, hari hashize imyaka itandatu Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Igihugu cyari mu nzira y’inzitane, gishakisha uko cyakwigobotora ibibazo byari bikigose impande n’impande. Nibwo cyari mu bushyamirane na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari indiri y’Interahamwe zashyugumbwaga zishaka kugaruka mu Rwanda gusohoza umugambi zakomwemo mu nkokora.

Tariki 12 Nzeri 2003,nibwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya mbere. Yari yatsinze amatora ku majwi 95 %, ahigitse abarimo Faustin Twagiramungu wagize amajwi 3.6 % na Jean-Népomuscène Nayinzira wagize 1.3 %.

Tariki 6 Nzeri 2010 nibwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri. Yatsinze ku majwi 93 % abo bari bahanganye barimo Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene wa PSD, Prosper Higiro wa PL na Alvera Mukabaramba wa PPC.

Tariki 18 Kanama 2017 nibwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda manda ya gatatu y’imyaka irindwi nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 98.7 % ahigitse abarimo Phillipe Mpayimana na Frank Habineza.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

18 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

18 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

19 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago