Perezida Kagame yatangaje ko yishimiye icyizere abanyarwanda bakomeje kumugirira, ndetse ko azabakorera uko ashoboye, ashimangira ndetse ko ari umukandida mu matora ataha y’Umukuru w’Igihugu.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mul kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ubwo yari abajijwe niba kuba yarongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi n’amajwi 99,8% bidashimangira ko azongera guhagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mu gusubiza yagize ati “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw’icyizere abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi Umukandida.”
Mu mwaka wa 2000 ubwo Paul Kagame yatangiraga kuyobora u Rwanda nk’Umukuru w’Igihugu nyuma yo gutorwa n’Abadepite, hari hashize imyaka itandatu Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Igihugu cyari mu nzira y’inzitane, gishakisha uko cyakwigobotora ibibazo byari bikigose impande n’impande. Nibwo cyari mu bushyamirane na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari indiri y’Interahamwe zashyugumbwaga zishaka kugaruka mu Rwanda gusohoza umugambi zakomwemo mu nkokora.
Tariki 12 Nzeri 2003,nibwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ye ya mbere. Yari yatsinze amatora ku majwi 95 %, ahigitse abarimo Faustin Twagiramungu wagize amajwi 3.6 % na Jean-Népomuscène Nayinzira wagize 1.3 %.
Tariki 6 Nzeri 2010 nibwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri. Yatsinze ku majwi 93 % abo bari bahanganye barimo Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene wa PSD, Prosper Higiro wa PL na Alvera Mukabaramba wa PPC.
Tariki 18 Kanama 2017 nibwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda manda ya gatatu y’imyaka irindwi nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 98.7 % ahigitse abarimo Phillipe Mpayimana na Frank Habineza.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…