Djafari wakiniraga Gorilla FC biravugwa ko, yiyambaje ubutabera ngo arenganurwe ku karengane yagiriwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.
Abinyujije muri G&G Advocates ikunze kuburanira abakinnyi, Uwizeye Djafari ukina mu kibuga hagati, yatanze ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, arega ubuyobozi bw’ikipe ya Gorilla FC bwasheshe amasezerano mu buryo butubahirije amategeko nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ikirego.
Uwizeye Djafari yageze mu ikipe ya Gorilla FC tariki 18 Kanama, ubwo yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri ari umukozi wayo. Ntabwo aya masezerano yaje kubahirizwa, kuko nyuma y’umwaka umwe w’imikino yaje guhabwa urwandiko rumusezerera mu kazi atabwiwe impamvu ndetse nta n’ibiganiro bagiranye.
Uyu mukinnyi ukina imbere ya ba myugariro, yandikiye FERWAFA nk’uko bigaragara mu nyandiko, asaba indishyi zituruka ku gusesa amasezerano binyuranyije n’amategeko.
Uwizeye Djafari yageze mu ikipe ya Gorilla FC avuye muri Espoir FC ubwo yari azanwe na Gatera Musa wamotozaga no muri Espoir FC, akaba yaranyuze no mu makipe arimo Gicumbi FC na Amagaju FC.
Urwandiko Uwizeye Djafari binyuze mu bamuhagarariye mu mategeko, yajyanye muri FERWAFA.
Uwizeye Djafari bivugwa ko yagize ikibazo cy’imvune ubwo umwaka w’imikino 2022-23 watangiraga, bigatuma Gorilla FC ihitamo kumukura mu mibare.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…