IMIKINO

UEFA yasubitse umukino wa Israel wo gushaka itike igana muri EURO kubera intambara

UEFA yasubitse imikino yose yariteganijwe kubera muri Israel mu byumweru bibiri biri imbere nyuma y’intambara ikomeje guteza akaga muri ako gace.

Advertisements

Ni intambara imaze kugwamo abantu barenga 700 kugeza kuri ubu.

Kuri uyu wa kane, nibwo ikipe y’Igihugu nkuru ya Israel yari yiteguye guhura n’Ubusuwisi mu mukino w’amajonjora wo gushaka itike yo guhatanira kugana mu gikombe cy’Uburayi, mu umukino waruteganyijwe kuzabera kuri Sitade Bloomfield ya Tel Aviv bikaba byatangajwe ko utakibaye.

Ni mugihe n’ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 21 yarifite imikino na Estonia n’Ubudage yo gushaka itike igana mu gikombe cy’Uburayi tariki 12 na 17 z’uku Kwezi nayo yasubitswe.

Inteko nyobozi y’umupira w’uburayi nayo yahamagariye guhagarika amarushanwa y’abatarengeje imyaka 17 yari kuzitabirwa na Israel, Ububiligi, Gibraltar, na Wales, yariteganyijwe gutangira ku wa gatatu tariki ya 17 Ukwakira.

UEFA yagize ati “UEFA izakomeza gukurikiranira hafi uko ibintu bimeze kandi izakomeza kuganira n’amakipe yose abigizemo uruhare mbere yo gufata ibyemezo ku matariki mashya ndetse no ku mpinduka zishobora kuba mu bindi bihe biri imbere.”

UEFA yakomeje igira ati “UEFA mu minsi iri imbere izafata umwanya wo gusuzuma niba Israel ishobora kwitabira amajonjora yabo ya Euro y’umwaka 2024 na Kosovo muri Prishtina.”

Abarwanyi barashe ibisasu bya roketi biturutse i Gaza ndetse banohereza abarwanyi hafi y’umupaka, ndetse n’ahaberaga iserukiramuco hafi ya Kibbutz Re’im, ni hafi y’agace ka Gaza, aho bagabye igitero gikomeye maze abigaragambyaga baricwa barabatwara.

Ku cyumweru, Israel yatangaje intambara, nyuma y’igitero cyagabwe n’abarwanyi ba Hamas.

Israel yavuze ko iri mu ntambara kandi ko yatangije ibitero byayo ku mutwe wa Hamas muri Gaza, ibitangazamakuru byo muri Israel bivuga ko imirwano yabaye hagati y’udutsiko tw’abarwanyi ba Palestine n’inzego z’umutekano mu majyepfo ya Israel.

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye kizahora ‘cyihorera cyane kuri uyu munsi w’ibyago bagwiriwe’ aho indege z’intambara zagabye igitero cyo kwihorera Hamas.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago