IMIKINO

UEFA yasubitse umukino wa Israel wo gushaka itike igana muri EURO kubera intambara

UEFA yasubitse imikino yose yariteganijwe kubera muri Israel mu byumweru bibiri biri imbere nyuma y’intambara ikomeje guteza akaga muri ako gace.

Ni intambara imaze kugwamo abantu barenga 700 kugeza kuri ubu.

Kuri uyu wa kane, nibwo ikipe y’Igihugu nkuru ya Israel yari yiteguye guhura n’Ubusuwisi mu mukino w’amajonjora wo gushaka itike yo guhatanira kugana mu gikombe cy’Uburayi, mu umukino waruteganyijwe kuzabera kuri Sitade Bloomfield ya Tel Aviv bikaba byatangajwe ko utakibaye.

Ni mugihe n’ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 21 yarifite imikino na Estonia n’Ubudage yo gushaka itike igana mu gikombe cy’Uburayi tariki 12 na 17 z’uku Kwezi nayo yasubitswe.

Inteko nyobozi y’umupira w’uburayi nayo yahamagariye guhagarika amarushanwa y’abatarengeje imyaka 17 yari kuzitabirwa na Israel, Ububiligi, Gibraltar, na Wales, yariteganyijwe gutangira ku wa gatatu tariki ya 17 Ukwakira.

UEFA yagize ati “UEFA izakomeza gukurikiranira hafi uko ibintu bimeze kandi izakomeza kuganira n’amakipe yose abigizemo uruhare mbere yo gufata ibyemezo ku matariki mashya ndetse no ku mpinduka zishobora kuba mu bindi bihe biri imbere.”

UEFA yakomeje igira ati “UEFA mu minsi iri imbere izafata umwanya wo gusuzuma niba Israel ishobora kwitabira amajonjora yabo ya Euro y’umwaka 2024 na Kosovo muri Prishtina.”

Abarwanyi barashe ibisasu bya roketi biturutse i Gaza ndetse banohereza abarwanyi hafi y’umupaka, ndetse n’ahaberaga iserukiramuco hafi ya Kibbutz Re’im, ni hafi y’agace ka Gaza, aho bagabye igitero gikomeye maze abigaragambyaga baricwa barabatwara.

Ku cyumweru, Israel yatangaje intambara, nyuma y’igitero cyagabwe n’abarwanyi ba Hamas.

Israel yavuze ko iri mu ntambara kandi ko yatangije ibitero byayo ku mutwe wa Hamas muri Gaza, ibitangazamakuru byo muri Israel bivuga ko imirwano yabaye hagati y’udutsiko tw’abarwanyi ba Palestine n’inzego z’umutekano mu majyepfo ya Israel.

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko igihugu cye kizahora ‘cyihorera cyane kuri uyu munsi w’ibyago bagwiriwe’ aho indege z’intambara zagabye igitero cyo kwihorera Hamas.

Christian

Recent Posts

Ibyo wamenya ku ikipe y’u Rwanda na Senegal zigiye guhura zihatanira itike y’igikombe cy’Afurika (Afrobasket2025)

Ikipe y'u Rwanda irakina na Senegal, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika…

10 hours ago

Guverinoma y’u Rwanda yanenze Amerika ibihano yafatiye Gen (Rtd) Kabarebe

Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yemeje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe…

11 hours ago

Umuvugizi wa M23 Col. Willy Ngoma yagize icyo avuga kuri Makanika wishwe na FARDC

Nyuma y'uko Col. Michel Rukunda waruzwi nka Makanika wagiye aharanira uburenganzira bw'Abanyamulenge yishwe n'igisirikare cya…

11 hours ago

AMAFOTO: Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, nibwo Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda…

1 day ago

Col. Makanika yishwe agabweho igitero n’igisirikare cya Congo (FARDC)

Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika wari uyoboye umutwe wa Twirwaneho yishwe n'igisirikare cya Repubulika…

1 day ago

Hatangiye gutegurwa ikiriyo cya Papa Francis akiri muzima

Vaticani iri gutegura umuhango wo gusezera kuri Papa Francis nyuma y’uko bivugwa ko ubuzima bwe…

1 day ago