Mukakamanzi Beata wamamaye nka Mama Nick muri filimi y’uruhererekane ya City Maid ikundwa na benshi kuri RTV,yaraye mu bitaro aho agiye kubagwa nyuma y’impanuka yakoze ikamutera imvune.
Mukakamanzi Beatha yasabye ubufasha bwo kwivuza nyuma y’iyi mpanuka yakoze muri Werurwe 2023.
Ubwo yari ameze nabi ari kwivuza,nibwo yahuye n’ibindi byago bikomeye,apfusha umwana we,muri Gicurasi 2023.
Uyu mubyeyi usigaye ugendera mu mbago, iyi mpanuka yamusigiye ikibazo mu kuguru no mu rukenyerero ubu akaba akeneye miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo avurwe akire neza.
Umunyamakuru Murungi Sabin wa Isimbi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,yavuze ko Mama Nick yaraye mu bitaro,yiteguye kubagwa kuri uyu wa gatatu.
Yakomeje agira ati “Kuri Telephone ambwiye [Mama Nick] ko amaze kwakira amafaranga asaga miliyoni eshatu.GoFundMe [urubuga rw’abamuha ubufasha] imaze kujyaho hafi 1800 USD.
Azabagwa ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023.
Twizeye ko azamara kubagwa amafaranga yose yabonetse. Mukomeze mu mufashe biciye kuri nimero ye +250788222380 [Mukakamanzi Beata].
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…