RWANDA

Dushobora kunguka byinshi dukoraniye hamwe-Perezida Kagame afungura inama mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro inama ya Mobile World Congress yatangiye kubera i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukwakira 2023.

Perezida Kagame afungura iyo nama mu ijambo rye yagejeje kubitabiriye yagaragaje ko amahirwe yose ashobora kwifashisha ku bakoresha telefone ngendanwa zifashisha ikoranabuhanga, akwiye kubyazwa umusaruro kugira ngo Isi muri rusange ikomeze itere imbere mugihe bakoraniye hamwe.

Ibi Perezida Kagame yabigarutse ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga ku itumanaho rigendandwa (Mobile World Congress) muri Kigali Convention Centre.

Yagize ati “Iyi nama mpuzamahanga igendanye no kwihutisha iterambere mu ikoranabunga iratwibutsa ko gukoresha telefone ngendanwa ifite ikoranabuhanga ko bikwiriye kubyazwa umusaruro kugira Isi ikomeze itere imbere mu buryo bwihuse ariko cyane cyane umugabane w’Afurika.”

Perezida Kagame yongeye kwibutsa ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye akamaro k’ikoranabuhanga rikoreshwa na telefone ngendanwa karushaho kugaragara ndetse agaragaza y’uko Afurika ikiri inyuma muri urwo rugendo, bityo amahirwe yose akwiriye kubyazwa umusaruro

Ati ”Icyorezo cyiyongereyeho mu kwihutisha inzibacyuho mu gihe cy’ikoranabuhanga kuko ryayoboye iterambere. Urubyiruko n’abanyempano ba rwiyemezamirimo kandi ni bo bakataje dukwiriye gukomeza kubatera inkunga.”

Aha Perezida Kagame yavuze kandi ko n’ubwo umugabane w’Afurika ukomeje kwihutisha ikoreshwa telefone ngendanwa ry’ikoranabuhanga ariko hakiri icyuho kuko hari aho usanga iyo interineti gusa ntabyazwe umusaruro, akaboneraho kubasaba kugukorera hamwe kuko bagera kuri byinshi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko za guverinoma ziteguye gufasha no gutera inkunga ibigo by’itumanaho kuko birimo bigira uruhare ku kugabanya igiciro cya telefone ngendanwa zikoresha murandasi ariko aha yerekanye ko telefone n’ubwo zimaze kuba nyinshi gusa izikoresha murandasi kubera igiciro kikiri hejuru zikiri nke.

Perezida Kagame yashimiye sosiete y’itumanaho Airtel Rwanda n’iya MTN Rwanda bikomeje kwegereza Abanyarwanda ihuzanzira rya internet inyaruka ya 4G ihendutse, bikajyana no kubagezaho telefoni za make ziyikoresha. 

Iyi nama ibare mu gihe mu Rwanda abakoresha telefone ngendanwa bagera kuri 80% nyamara abakoresha telefone izokoresha interineti baracyari bake cyane bakaba bagera kuri 30%.

Iyi nama mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress) itegurwa  n’Ikigo mpuzamahanga gihuza ibigo bitanga serivisi z’itumanaho(GSMA) ihuje abarenga ibihumbi 3000 baturutse hirya no hino ku Isi ahateraniye abayobozi batandukanye barimo n’abahagarariye ibigo byabo bikoresha itumanaho, aho izamara iminsi itatu ibera muri Kigali Convention Centre.

Muri iyi nama kandi haraberamo imurikabikorwa ry’itumanaho, ahamurikirwamo ibikorwa bitandukanye n’udushya mu ikoranabuhanga.

Mu bindi bizigirwamo harimo ingingo z’ingenzi nko guca icyuho cya sisitemu nshya, gukoresha ikoranabuhanga rigendanye n’iterambere mu bukungu, no guhuza inganda n’intego z’iterambere rirambye z’umuryango w’Abibumbye.

Perezida Kagame yasuye abarimo kumurika ibikorwa byabo by’itumanaho bitabiriye inama ya Mobile World Congress
Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi

Christian

Recent Posts

M23 yasubiyeho inyuma gato

Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…

11 hours ago

Mighty Popo umenyerewe mubya Muzika yatangiye n’urugendo rwa Sinema-AMAFOTO

Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…

11 hours ago

Urukiko Rwategetse ko Miss Muheto Divine ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…

1 day ago

Fatakumavuta yabuze ayacira nayo Amira nyuma yo gukatirwa iminsi 30 y’agateganyo

Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…

1 day ago

Leta ya Pennsylvania niyo ifashe ifirimbi yanyuma hagati ya Trump na Harris

Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…

2 days ago

Amurusha abana n’amafaranga inshuro 1000, ibyingenzi wa menya kuri Trump na Kamala Harris bahagaritse abanyemerica umutima izi saha

Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…

2 days ago