Umutoza w’ikipe ya Inter Miami Tata Martino yahishuye ko Lionel Messi atifuza kongera gukina undi mukino muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Amerika (Major League Soccer) (MLS).
Ibi ngo biraterwa n’uko ikipe ya Inter Miami yabuze amahirwe yo kuba yazakina imikino ya playoffs.
Miami ntacyo ikiramira muri uyu mwaka w’imikino w’2023 nyuma yo kunanirwa kujya mu majonjora ya nyuma ya shampiyona, igatsindwa iwayo na Cincinnati igitego 1-0 mu ntangiriro z’uku kwezi bituma urugendo rugana muri iyo mikino rurangira.
Messi yashoboye gukina iminota 35 gusa avuye ku ntebe y’abasimbura kuko itangira rya shampiyona kuri we ya MLS yarangiye atengushywe.
Uyu mukinnyi ukomeye wo muri Argentine yari yarasibye imikino ine yabanjirije nyuma yo gukemura ikibazo yarafite cy’imvune cy’imitsi mu kwezi gushize ubwo yatsindaga Toronto ibitego 4-0, harimo gutsindwa ku mukino wa nyuma wa America Open Cup na Houston Dynamo.
Mu gihe hasigaye imikino ibiri muri shampiyona, umutoza wa Miami Martino yasabye ko kapiteni we atayigiramo uruhare kugirango yirinde ingaruka yavuka.
Messi ntazabasha gukina umukino wo kuwa gatatu, ikipe ye izaba ihuramo na Charlotte kuri sitade PNK, nyuma y’uko kuwa kabiri washize yafashije ikipe ye y’igihugu ya Argentine gutsinda ibitego 2-0 ikipe ya Peru.
Umukino wa nyuma wa Miami wa shampiyona izawukina n’ikipe bari mu mwanya umwe mu Majyaruguru ya Carolina kuwa gatandatu.
Martino yagize ati “Ntabwo tuzasuzuma Leo gusa, ahubwo tuzasuzumira hamwe abakinnyi bose bari kumwe n’amakipe y’ibihugu byabo nibagaruka ku wa kane, kuko tuvuye mu majonjora, kandi ntidushaka guhura n’ingaruka.”
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…