Ingabo z’u Rwanda ziri i Bangui muri Repubulika ya Centrafrica mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, zakiririye ubutumwa bw’ishimwe ku kazi zakoze zohererejwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Ni Ubutumwa zagejejweho na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, bushingiye ku masezerano y’ibihugu byombi n’umuryango w’Abibumbye
Minisiteri y’ingabo, yatangaje ko Minisitiri Dr Biruta ubwo yatangaga ubwo butumwa yari kumwe n’umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza ryo hanze, Maj Gen Joseph Nzabamwita
Iyi Minisiteri yagize iti” intego y’uru ruzinduko yari ukugenzura ukwitegura mu bikorwa kw’ingabo z’u Rwanda no kuzigezaho ubutumwa bw’ishimwe ku kazi zakoze bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame umugaba w’ikirenga wa RDF.”
Ikindi gikorwa cyaranze uru ruzinduko ni icyo gusura umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Centrafrica ushinzwe igenamigambi. Brig. Gen .Arcadius Betibangui, aho baganiriye ku bufatanye mu myitozo iri hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.
Repubulika ya Centrafrica n’u Rwanda bisanzwe bifitanye ubufanye mu bikorwa by’umutekano.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…