Ingabo z’u Rwanda ziri i Bangui muri Repubulika ya Centrafrica mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, zakiririye ubutumwa bw’ishimwe ku kazi zakoze zohererejwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Ni Ubutumwa zagejejweho na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, bushingiye ku masezerano y’ibihugu byombi n’umuryango w’Abibumbye
Minisiteri y’ingabo, yatangaje ko Minisitiri Dr Biruta ubwo yatangaga ubwo butumwa yari kumwe n’umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza ryo hanze, Maj Gen Joseph Nzabamwita
Iyi Minisiteri yagize iti” intego y’uru ruzinduko yari ukugenzura ukwitegura mu bikorwa kw’ingabo z’u Rwanda no kuzigezaho ubutumwa bw’ishimwe ku kazi zakoze bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame umugaba w’ikirenga wa RDF.”
Ikindi gikorwa cyaranze uru ruzinduko ni icyo gusura umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Centrafrica ushinzwe igenamigambi. Brig. Gen .Arcadius Betibangui, aho baganiriye ku bufatanye mu myitozo iri hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.
Repubulika ya Centrafrica n’u Rwanda bisanzwe bifitanye ubufanye mu bikorwa by’umutekano.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…