INKURU ZIDASANZWE

Babiri bakomoka muri Tanzania bafashwe na ‘Hamas’

Leta ya Israel yemeje imyirondoro y’Abanya-Tanzania babiri byemezwa ko bashimuswe n’umutwe w’intagondwa wa Hamas kuva ku itariki ya 7 Ukwakira (10) uyu mwaka, hafi y’umupaka wa Gaza.

Mu itangazo ku cyumweru ku rubuga X, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yavuze ko Joshua Loitu Mollel na Clemence Felix Mtenga bari bari muri Israel muri gahunda y’imenyereza-mwuga (stage) mu buhinzi.

Muri iryo tangazo, iyo minisiteri yongeyeho iti: “Bashimuswe n’abaterabwoba ba Hamas ndetse bafungiye muri Gaza. Turabasabye mwifatanye natwe mu gusengera ko bagarurwa batekanye kandi aka kanya.”

Kuri ubwo butumwa, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel yashyizeho ifoto yabo uko ari babiri.

Se wa Joshua yabwiye BBC ko ambasaderi wa Israel muri Tanzania yamuhamagaye akamwizeza ko ubutegetsi bwa Israel burimo gukurikirana iki kibazo. Mbere, se wa Joshua yari yabwiye BBC ukuntu akomeje gushakisha ahangayitse uwo muhungu we.

Umuryango wa Clemence nta cyo wari watangaza ku mwana wabo wabuze.

Ambasade ya Tanzania muri Israel nta cyo yahise itangaza kuri ibyo byatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel.

Ambasade ya Tanzania muri Israel ivuga ko hari Abanya-Tanzania barenga 350 baba muri Israel. Muri bo, abagera kuri 260 ni abanyeshuri.

Leta ya Israel ivuga ko Umunyafurika y’Epfo utaramenyekana umwirondoro na we ari umwe mu bantu 224 bafunzwe na Hamas.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

15 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

16 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago